Inkuru ishyushye i Kigali!Cécile Kayirebwa yafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byari ibirori byo gusaba no gukwa.
Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byari ibirori byo gusaba no gukwa. Ubu bukwe bwaberaga mu mujyi wa Kigali mu kagari ka Nyakabanda ya kabiri mu mudugudu wa Kirwa. Ubu bukwe bwari ubwa Tuyisenge na Tuyishimire Jeannette. Uyu musizi asanzwe afite studio yitwa umushanana records akaba yari mu bateguraga igitaramo Ikirenga mu bahanzi cyasubitswe ku ya 8 Werurwe mu 2020 cyagombaga guhemba Cécile Kayirebwa nk’umuhanzikazi wabungabunze umuco nyarwanda. Cécile Kayirebwa w’imyaka 74 mu 2013 yigeze kurega radio Rwanda ayishyuza amafaranga yo gukina ibihangano bye nta burenganzira yatanze. Kuva ubwo nta gitangazamakuru cy’imbere mu gihugu gishobora gukina indirimbo ze atabahaye uburenganzira cyangwa se ngo bazigure.
Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda. Abafashwe na Polisi ni abantu barenga 50 gusa bivugwa ko umubare w’abari bitabiriye uyu muhango urenga abafashwe.
Ibyo birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa. Hari habereye ubukwe bw’Umusizi witwa Tuyisenge Olivier. Abafashwe bose bajyanywe muri stade bajya kwigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bakwiye kuyirinda ndetse banacibwe n’amande.
