Icyo wamenya ku isengesho ryaje kuvamo indirimbo”Nyigisha”-Video
Umuhanzikazi uririmba izihimbaza Imana, Ange Betherne yasobanuye inkomoko y’indirimbo Nyigisha.
Mu kiganiro yagize ati:”Indirimbo Nyigisha ni indirimbo ariko nanone ni isengesho nasenze nyuma iryo sengesho ndikoramo indirimbo kuko natekereje ko atari jye waba urikeneye gusa”.
Uyu muhanzikazi yakoze iyi ndirimbo agendeye ku buzima bwe bwite kuko yari mu bihe by’akababaro. Ati:”Ako kanya ikintu narinkeneye ni ugushira ako gahinda. Nsenga Imana ngo imfashe ikankize gusa nanone mbona nkiri mu isi ntago nzarekera kubabara numva rero inyota yo kuzajya mu ijuru ahataba umubabaro ibaye nyinshi cyane muri jye kandi mu ijuru ni iwabo wabera , ni muri ubwo buryo rero nahise nsenga Imana nyisaba kunyigisha uburyo bwiza nagendera mu nzira zayo nkagira umutima w'ubwenge uhora witeguye kugirango uko byamera kose sinzabure gutaha ijuru”.
Ange Betherne akora umuziki wa gospel (Ange photo)
Nyigisha ifite amashusho ariko yoroheje. Ati:”Nahisemo gukora ayoroheje kubera ko nibwo naringitangira gukora music. Amikoro yo gukora ibintu bihambaye ntayo narimfite ntanazi mu byukuri ngo abari bwumve igihangano cyange cya mbere baribunyakire bate!! Rero so far ntamashusho arenze ariya nteganya gukorera Nyigisha ahubwo ku ndirimbo zindi zizaza zose zigomba kuba zifite amashusho ari professional ni imwe mu nama z’abafana maze kwakira”. Yakomeje avugako”Yego mfite izindi ndirimbo nyinshi mu bubiko bw'indirimbo zange ariko ntago zirajya hanze. Ubu Nyigisha niyo ndirimbo yange yambere iri hanze.
Ange Betherne yiga ubuganga (Ange photo)
Gahunda mfite mu muziki ni ugukorana imbaraga nyinshi kugirango ubutumwa Imana yampaye guha abantu bayo bubagereho kandi atari mu Rwanda gusa, nshaka kuba umuhanzi mpuza mahanga”.
Ange Betherne nta muhanzi afatiraho ikitegererezo
Abajijwe niba afite uwo areberaho urugero yasubije ati:”Nta muntu w'umwihariko ubu mfite navugako mfatiraho ikitegererezo muri Gospel gusa uwariwe wese ukoze ibyiza ndabishima uwo mbonye nakwigiraho ikintu runaka mwigiraho ariko ntawumwihariko mfite navugako mfatiraho ikitegererezo”.
Ange Betherne, kimwe n’abandi bahanzi bakizamuka ni ukubasha kumenyekanisha ibihangano bye anyuze mu bitangazamakuru. Ati:”Hari abanyamakauru nabashije kwegera ugasanga hari abanyirengagije ntibamfashe kandi nibo bagira uruhare runini mu kugeza ibihangano byacu kure. Ikindi ndacyari umunyeshuli kugirango indirimbo igere hanze uhereye ku majwi n’amashusho ni ibintu bisaba amafaranga menshi bigoye umuntu nkange udafite management kuyabonera igihe ngo mbashe kubagezaho indirimbo mu gihe gikwiriye ntatinze.”
Reba hano indirimbo ya Ange Betherne
