Mama wa Ayra Starr yahishuye icyo Don Jazzy yamariye umuryango we

Umubyeyi wa Ayra Starr yavuze ko Don Jazzy yahinduriye ubuzima umuryango we biciye mu gufasha umukobwa we Ayra Starr. Avuga ko basigaye bafite amafaranga abarirwa muri za miliyoni mu rugo rwabo kubera ubuhanzi bw’umukobwa we.

May 31, 2024 - 00:20
May 31, 2024 - 02:40
 0
Mama wa Ayra Starr yahishuye icyo Don Jazzy yamariye umuryango we

Umubyeyi w’umumama ubyara Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Starr, yavuze ko umuhanzi akaba n’umushoramari Don Jazzy yahinduriye ubuzima umuryango we, afasha umukobwa we Ayra Starr amuzamurira impano, ubu akaba asigaye ari umwe mu bahanzikazi binjiza agatubutse bo muri Afurika.

Yagize ati:”Don Jazzy yahinduye ubuzima bw’umukobwa wanjye n’umuryango wose muri rusange. Buri cyumweru, umukobwa wanjye anyoherereza miliyoni 5 z’ Amafaranga y’Amanayira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria) nk’aho ari biswi aba anyoherereza!"

Aha mama wa Ayra Starr yashakaga kuvuga ko amuha miliyoni 5 z'amafaranga y'Amanayira akoreshwa muri Nigeria nk'abo ari amafaranga make. Ahantu henshi usanga biswi igura amafaranga make ugereranyije n'ibindi biribwa. Bamwe bakavuga ko byoroshye kubona amafaranga yayo bitewe nuko ihendutse.

Yakomeje agira ati:“Amashimwe kuri wowe nyiri inzu ireberera abahanzi ya Mavin Records, Don Jazzy. Ubu mu rugo dufite amafaranga abarirwa mu mamiliyoni. Imana ikomeze imuhe umugisha iteka ryose.”

Ayra Starr akomeje gukorera amafaranga mu muziki biciye mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Bloody Samaritan, Rush na Sability. Ubu akunzwe mu ndirimbo zirimo Commas, Bad Vibes yafatanyije na Seyi Vibez na Ngozi yakoranye na Crayon. Ibyo bihangano bimufasha gukorera ibitaramo mu bihugu by’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’amerika n’ Amerika y’Epfo.

 Ayra Starr aherutse guhishurira abanyamakuru ko ikintu  cya mbere yakoze nyuma yo kubona amafaranga menshi bwa mbere ari ukugura inzu y’inzozi ze. Icyakora, uyu mukobwa ukiri muto w’imyaka 21, yatangaje ko icyifuzo cye nyuma yo kubona inzu yahoze yifuza, ari ukugura no gutunga imodoka yo mu bwoko bwa Rose Gold G-Wagon. Iki ni ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko ibyo nyina yavuze ari ukuri.

Akomeje guhirwa mu muziki biciye mu gushyira hanze ibihango binyura batari bake. Ubu inzu ya Mavin Records yamaze kumusoreza (Ayra Starr) alubumu ye ya kabiri yise “The Year I Turned 21.” Biteganyijwe ko ijya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi. Alubumu ye ya mbere yayise “19&Dangerous.” Uyu mukobwa kandi mu mwaka 2021 yashyize hanze EP yiyitiriye “Ayra Starr.” 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.