Limu yasohoye indirimbo’’Icyomoro n’igihango’’asaba abantu kunga ubumwe-Video

Umuhanzi Limu usanzwe aririmba indirimbo zikangurira abanyarwanda kugendana na gahunda za Leta kuri iyi nshuro yasohoye iya Kicukiro.  

Jul 18, 2021 - 12:11
Jul 18, 2021 - 12:34
 0
Limu yasohoye indirimbo’’Icyomoro n’igihango’’asaba abantu kunga ubumwe-Video
Limu yasohoye indirimbo’’Icyomoro n’igihango’’asaba abantu kunga ubumwe-Video
Limu yasohoye indirimbo’’Icyomoro n’igihango’’asaba abantu kunga ubumwe-Video

Limu azwi mu ndirimbo zitandukanye yagiye aririmba mu bihe byashize nka ‘’ TORA PAUL KAGAME’’ yakoreshejwe mu kwamamaza perezida Kagame Paul mu matora aheruka. Aganira na Thefacts yasobanuye impamvu yiyemeje kuririmba ataka akarere ka Kicukiro mu gihangano’’Icyomoro n’ Igihango’’. Ati:’’ Indirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga ku barinzi b’igihango bo mu karere ka Kicukiro ariko muri bo harimo n'abatoranijwe nk'abarinzi b'igihango Ku rwego rw'igihugu urugero, nk'uwitwa MUKANKAKA Rose. Nkaba narayihanze ngirango nshishikarize cyane cyane urubyiruko kurangwa n'ibikorwa byiza nk'ibyaranze izi ndakemwa natwe nk'urubyiruko  dukwiye kubigiraho byinshi tukubaka u Rwanda rw'ejo hazaza ruzira amacakubiri rw'uje ubumwe’’. Yakomeje avuga ko ”Ndirimba indirimbo zitandukanye nk'izivuga kuri gahunda ya Leta, izo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, izo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by'umwihariko kurwanya inda ziterwa abangavu, iz'urukundo n'izindi......   nimvuga urukundo wumve urukundo rushingiye kugushyingiranwa k'umusore n'inkumi cyangwa Umugore n'umugabo.

Kuri ubu rero nkaba mfite indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho (AUDIO&VIDEO) indirimbo nise ‘’ICYOMORO N'IGIHANGO.’’

Ese Abarinzi b'igihango ni bantu ki?

Uyu muhanzi asobanura ko abarinzi b'igihango ari abantu baranzwe n’ibikorwa by'indashyikirwa aha twavuga nko kuba bararokoye abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. usibye n'ibyo Abarinzi b'igihango ni abantu bahaye abandi ikizere cyo kubaho nyuma y'ibyo bihe bitoroshye banyuzemo.

Twizerimana Floduard ni murumuna wa Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo zirata ibikorwa bya Leta. Mu muziki akoresha izina rya Limu akaba avuka kuri Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jean Jaqueline. Avuka mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yinjiye mu muziki mu 2012. Indirimbo yakoze zikamenyekana zirimbo:Amarembo y’u Rwanda, Rwanda Abakugana, Dukomere ku gihango, Tora Paul Kagame, Uragiye n’izindi.

Ubutumwa agenera urubyiruko

 Ati:’’Urubyiruko bagenzi bange ndabasaba ko twakomera ku muco n'umurange wacu by'umwihariko tugakomera ku isano y'Ubunyarwanda”. Limu ashimira abantu bose bamuba hafi, Inkotanyi zabohoye u Rwanda, n’itangazamakuru rimuba hafi ariko itsinda ‘’Band Igihango’’ rimufasha mu muziki we arishima byimazeyo.

Reba hano indirimbo ye ''Icyomoro n'igihango''

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175