Miss Naomie yageneye imyambaro ba bageni barajwe muri sitade banemererwa kurara mu ijoro ry’urukundo muri Onomo Hotel

"Bemerewe kuza bagafata umwenda wose muri Zoi, kubera ko nta muntu wese wifuza kurangiriza ubukwe bwe muri stade, rero twagerageje igishoboka cyose kugira ngo dutume bishima n'ubwo atari byiza kwica amabwiriza". Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie

Apr 7, 2021 - 11:50
Apr 7, 2021 - 12:08
 0
Miss Naomie yageneye imyambaro ba bageni barajwe muri sitade banemererwa kurara mu ijoro ry’urukundo muri Onomo Hotel

Abantu benshi cyane bagiye bagaruka kuri aba bageni berekana ko batishimiye ibyakozwe na Polisi aho benshi banavugaga ko bihabanye n'umuco nyarwanda. Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020 yatangaje ko bemereye aba bageni ibintu byose bijyanye n'imyambaro mu iduke rye ry'imyenda ryitwa Zoi rya Miss Naomie.

Miss Naomie yagize ati "Ibyabaye byarabaye ariko ntabwo nanone umugeni akwiriye kurangiriza umunsi we hariya hantu, kuba wambaye umwenda w'umweru ukarangiriza muri stade". Abajijwe niba ubwo butumwa bw'ibyo yabemereye bwabagezeho, yavuze ko batanze nimero ahantu hose kugira ngo aba bageni bazabambike ku buntu.

                                                  

Umwe mu bagize Mackenzie nawe anyuze kuri Twitter yagize ati ''Iki ni ikintu kigaragara neza ko Zoi nayo yishimiye kubaha imyambaro bifuza". Yongeyeho ati "Muhawe ikaze igihe cyose". 

Miss Naomi avuga ko bariya bageni bemerewe kuza mu iduka rye bagafata icyo bashaka cyose yaba inkweto, amashati, amakanzu mu byo bacuruza. 

Mu bandi bantu twaganiriye bari bagize icyo batanga kuri bariya bageni harimo Emile Umuyobozi wa Onomo Hotel wavuze ko aba bageni babemereye kuza muri iyi hoteli bagafata icyo bashaka nijoro, bakabakorera ijoro ry’urukundo ku buntu n’ubwo iryo bari bateguye ryapfuye bitewe n’amakosa yabo bakoze yo kwica amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19. 

Yavuze ko biteguye kubafasha buri kimwe cyose ndetse bakahafatira ifunguro rya mu gitondo. Emile yavuze ko ubusanzwe bazaribategurira nk’abantu bakoze ubukwe bakabakorera iri joro neza ku buntu.

Aba bageni barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza ya Covid-19

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175