Ngo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyaburayi

Uwamamaye mu muziki, Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore, unaherutse gusohora indirimbo ‘Hinga’, yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi yahaye izina rya“Gakondo yacu.”

Aug 5, 2022 - 06:24
Aug 6, 2022 - 00:54
 0
Ngo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyaburayi

Fusion niyo yatumiye abarimo umuhanzi Davis D umaze iminsi mu bitaramo mu Burayi.

Ibi bitaramo Jules Sentore azabihuriramo na Gateka Briane wamamaye mu bavanga umuziki nka Dj Briane. Bizaba guhera ku wa 15 Ukwakira 2022 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2022.

Bigomba kumara nibura iminsi 45. Jules Sentore avuga ko ibihugu azakoreramo ibitaramo bishobora kwiyongera, ashingiye ku biganiro bigikomeje n'ababitegura.

Uyu muhanzi azajya muri ibi bihugu ari kumwe n'umujyanama we Patrick Rugira n'abandi.

Jules yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije gukumbuza Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu, ‘umuco gakondo n’u Rwanda’ n’abandi bahabarizwa.

Ati “Ikintu cyose ni amahitamo y’umuntu. Umuco gakondo ugenda muri wowe, umuco w’igihugu cyawe. Wakunze igihugu cyawe ukunda n’umuco wawe. Ntawe ukunda umuco ngo yange igihugu, ntawe ukunda igihugu ngo yange umuco.”

Asobanura umuco nk’igicumbi ‘cy’ubuzima bwacu’, akavuga ko ibi bitaramo atari umwanya wo gukundisha abantu umuco ‘ahubwo ni umwanya wo kubakumbuza bya bindi bisanzwe bibabamo, ubuzima, hanyuma tugafatanya gutarama no guhimbarwa’.

Sentore avuga ko agiye gukorera ibi bitaramo mu Burayi, mu gihe amaze igihe ari kunoza album ye. Ni album avuga ko yitondewe iri gukorwaho n’abahanga.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba, aho yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’, 'Gakondo” n'izindi.

Mu 2013 yasohoye album yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.

Uyu muhanzi aritegura kujya gutaramira muri ibi bihugu, mu gihe aherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Hinga (Amasaka) iri mu njyana ya gakondo ivanze n’amapiano.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro (Niko yee), naho amashusho (Video) yakozwe na Sinta Filmz.