Nigeria: Indirimbo ya Rema 'Calm Down' mu 10 za mbere kuri Billboard 200
Ku rutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa 22 ugushyingo 2022, indirimbo 'Calm Down' Ya Rema, yageze ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa Billboard Global 200.

Ni indirimbo iri kuzamuka cyane, kuva yakorerwa remix n'umuhanzikazi ukomeye ku isi, Selena Gomez, yasimbutse imyanya igera kuri 12, aho yavuye ku mwanya wa 17 ikagera ku mwanya wa 5 muri iki cyumweru, mu gihe imaze igihe kingana n'ibyumweru 20 kuri uru rutonde rwa Billboard Global 200.
Calm Down yakunzwe cyane mu gihugu cya Amerika, niyo yari ibaye iya mbere ya Rema yari yinjiye kuri uru rutonde rwa Billboard Hot 200, mu gihe yari imaze ibyumweru11 iri mu ndirimbo zikunzwe cyane ku rutonde rwa Afrobeats muri Amerika.
Vuba aha, Rema yatangarije mu gitaramo cyabereye mu Bwongereza ko 'Calm Down' yarengeje milliyari ku mbuga zose zicuruza umuziki, bituma iba imwe mu ndirimbo za Afrobeats zakunzwe cyane muri 2022.