"Ntawurusimbuka rwamubonye"uyu we ararusimbuste

bg
"Ntawurusimbuka rwamubonye"uyu we ararusimbuste

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu saa 6:00AM ubwo imodoka yo mubwoko bwa fuso yari yikoreye inzoga zitandukanye harimo izizwi kwizina rya Makamburu,Umuhuza tangawizi yamanukaga iva tumba igana kumukoni ahazwi nki ikuzimu kubera ukuntu hahanamye cyane yakoze impanuka maze irenga umuhanda igonga igiti...

Fuso ifite icyapa cya RAB 674S y'ubwoko bwa DYNA 200 muri icyi gitondo mumasaha ashyira saa 6:00 AM yakoreye impanuka mumuhanda wa Butare-tumba _Butare-mukoni mu gace kazwi nko kukibondo mwirembo ry'amashuri y'incuke ya Kibondo primary school . Umushoferi warutwaye iyi modoka ndeste namugenzi we bari kumwe hamana iyi mpanuka yabasize amahoro ntanagasebe.

Nyuma yamagambo menshi abaje gutabara nazimwe mundorerezi bavugaga kucyateye iyi mpanuka ,umushoferi warutwaye iyi modoka yavuze icyateye iyi mpanuka agira ati" iyi modoka yabuze feri kubwumuvuduko nari namanukanye ,kubera ukuntu hari hacuramye cyane nuko utwuma twa feri tunanirwa gukora neza .Nyuma yo kumenya icyo kibazo cyimodoka narintwaye  nabonye ninkomeza kumanuka ngana kumukoni ndi buhitane abantu benshi hakubiyemo nabanyeshuri ba kaminuza y'urwanda  bakunda kunyura mwisangano ryimihanda 4 kumukoni ,nahise ngira igitekerezo cyo kuyirenza umuhanda hanyuma mpita ngonga igiti cyari hafi aho kumuhanda hamana mbona ndarokoste. "


Ninyuma yuko mu mwaka washize hakunze kubereye izindi mpanuka hakubiyemo izamagare ,moto, ndetse n'imodoka ,abaturage ndeste na police ikorera muri uyu muhanda barifuza ko abashoferi bagakwiye kwitondera aha hantu ndeste no kubanza gusuzuma ibinyabiziga byabo mbere yo gutangira kubikoresha .