Umugeni yapfuye ku munsi w’ubukwe umugabo we ahita ashyingiranwa na murumuna we

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru ibabaje ariko inatangaje aho umugeni yapfuye ku munsi w’ubukwe hanyuma umugabo we akanga guheranwa n’agahinda niko gushyingiranwa na murumuna we.

Jun 3, 2021 - 12:45
Jun 3, 2021 - 12:52
 0
Umugeni yapfuye ku munsi w’ubukwe umugabo we ahita ashyingiranwa na murumuna we

Umugeni uzwi ku izina rya Surbhi,niwe wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe ariko abagize imiryango yombi banga kuva mu byishimo baramufata bamushyira mu cyumba,umukwe ahita ashyingiranwa na murumuna wa nyakwigendera.

Ubu bukwe bwabereye ahitwa Etawah city mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhinde,bwakagombye kuba bwarakomwe mu nkokora n’urupfu rw’uyu mugeni ariko umugabo we Manjesh Kumar yanze gutaha nta mugore atwaye kandi yari amaze iminsi yitegura bituma ahabwa murumuna wa nyakwigendera.

Surbhi yafashwe n’umutima ubwo yari amaze gukora imigenzo yo gushyingiranwa y’Abahindu n’umukunzi we Manjesh Kumar ariko ntiyabashije gukira kuko yahise apfa ubukwe butarangiye.

Umuganga wo muri ako gace yahise ahamagarwa igitaraganya muri ubwo bukwe ariko ntiyabashije kurokora uyu mugeni.

Musaza wa nyakwigendera Surbhi witwa Saurabh yagize ati “Biragoye kwiyumvisha ko umurambo uri mu cyumba kimwe ikindi hari gutegurirwamo umugeni.

Imiryango yombi yaricaranye hanyuma umwe atanga igitekerezo ko mushiki wanjye muto Nisha yashyingiranwa n’umukwe wacu.

Imiryango yombi yabitekerejeho birangira bose babyemeye.”

Imihango ya kidini kuri uyu mugeni mushya yakozwe ubukwe burangiye cyane ko imiryango yanze kubusubika.Bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera wabyemeye kubera ko washakaga inkwano.

Nyina w’aba bakobwa bombi, Guddi Devi,yagaragaye mu bukwe yishimiye uyu mwanzuro wo gushumbusha umukwe wabo.

Uyu mugeni wa mbere yapfuye we n’umukunzi we bari kuzenguruka umuriro ku nshuro ya 6 ibanziriza iya nyuma ya 7 nkuko bisanzwe bikorwa.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175