Umuntu wari ukuze cyane ku Isi yatabarutse

Umwe mu bantu bakuze cyane ku Isi, ukomoka muri Afrika y'Epfo yitabye Imana.

Mar 18, 2023 - 11:24
Mar 18, 2023 - 11:27
 0
Umuntu wari ukuze cyane ku Isi yatabarutse

Ibitangazamakuru byo muri Afrika y'Epfo byahamije ko Johanna Mazibuko wafatwaga nk'umuntu wari ukuze cyane kurusha abandi ku Isi nk'uko ibyangombwa by'amavuko ye bibigaragaza ko yavutse ku wa 11 Gicurasi 1894, yitabye Imana mu Cyumweru gishize. Ni umukecuru wari utuye mu gace ka Jouberton ho muri Afrika y'Epfo. Bikaba bikekwa ko yaba yazize indwara yo guturika udutsi two mu bwonko.

News24, ivuga ko Mazibuko yari afite imyaka 128 akaba yarabyaye abana 7, babiri muri bo baracyariho. Asize kandi abuzukuru 50 n' abakomotse batagira ingano. Yizihiza umunsi mukuru ko yabashije kuzuza iyo myaka, yahishuye ko atangazwa nuko akiriho, abo bakuranye bamaze kwitaba Imana, akibaza igihe we azatabarukira kuko ngo yararambiwe no kwirirwa yicaye gusa nta kintu abasha gukora.

Yavuze ko kandi yakuriye mu muryango wokoraga ubuhinzi n'ubworozi ngo ntibaburaga amata n'ibinyampeke bitandukanye birimo n'ibigori. 

Nyuma y'ibyo bihe yaje gufatwa neza atangira kugaburirwa amafunguro ya kizungu. Yabwiye itangazamakuru ko yikumburiye ibyo biribwa byo hambere.

Umwe mubari bamurwaje, Thandiwe yavuze ko bashenguwe bikomeye no kubura umukecuru wabo warufatiye runini dore ko yari nk'inzu y'ibitabo n'ubwo ngo atigeze akandagira mu ishuri, yarazi amateka yihariye.

Uwo mukecuru yajyanywe mu bitaro ku wa 14 Gashyantare arembejwe n'indwara y'udutsi two mu bwonko. Ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka yarorohewe arataha iwe mu rugo, nyuma nibwo yatabarutse, bikekwa ko ariyo ndwara yaba yamwivuganye. 

Yasimbutse ibizazane byinshi cyane byari kumwivugana birimo intambara ebyiri z'Isi yose, ibicurane byakomotse muri Espanye (Spanish flu) n'Icyorezo cya COVID-19.

Ni umwe mu bantu kandi bariye ingoma y' Umwamikazi w' Ubwongereza, Elizabeth II, akayirangiza.

Ubu umuntu uzwi neza ukuze cyane kurusha abandi ni umugore w' i San- Francisco ufite imyaka 115. Ni umwanya yafashe bugwate nyuma yo kwitaba Imana ku Umufaransakazi w' Umubikira watabarutse mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023, afite imyaka 118.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.