Umunyamakuru Emmy Sholom ashobora kuba ari mu rukundo- Amafoto

Umunyamakuru Emmy Shalom ukorera Radio Fine Fm byamenyekanye ko ari mu rukundo n’inkumi iririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Jan 4, 2022 - 13:11
Jan 4, 2022 - 13:21
 0
Umunyamakuru Emmy Sholom ashobora kuba ari mu rukundo- Amafoto

Biba bigoye Kumenya Ubuzima bwohanze y’akazi bw’umustar runaka cyangwa undi wese ukurikirwa n’imbaga nyamwinshi ariko  bamwe na bamwe amarangamutima arabatamaza bikarangira ibyobo  bimenyekanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki  3 Mutarama 2022  nibwo ku mbuga nkoranya mbaga z’umunyamakuru Emmy shalom  Perreira ukorera radio Fine Fm  hagaragaye ifoto y’umukobwa Iherekejwe n’amagambo asize umunyu  bisa nkaho ari amagambo yabwiraga umukunzi.

The facts  twashatse kumenya niba  koko akari kumutima kasesekaye ku munwa. Uyu munyamakuru asa nudashaka kwerura ngo ahamye ko ari mu rukundo n’iyi nkumi twamaze kumenya ko isanzwe iririmba indirimbo ziramya Imana mu gihugu cya Uganda.

Emmy Shalom yagize ati” Sandra ni inshuti yanjye nziza kandi amfasha muri byinshi  amba  hafi ariko ku by'urukundo byo ntacyo  nabivugaho".

Bivugwa ko uyu mukobwa ari umuririmbyi muri Uganda aho aririmbana n’umuvandimwe we Divine.

Si ubwa mbere Umunyarwanda avugwa mu rukundo n’umugandekazi kuko mu minsi ishize Kayesu wamenyekanye mu gufungisha Davis D na Kevin Kade yavuzwe mu rukundo na Ykee Benda  wo mu Bugande.

Amafoto (Instagram) 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.