Wa mukobwa w’imyaka 19 ukundana na Rayvanny ashobora kuba atwite

Kajala Paula umaze igihe avugwa mu rukundo na Rayvanny biravugwa ko atwite ndetse akaba yagiye kwipimisha mu bitaro by’ahitwa Kinondoni mu kureba koko niba atwite.

Aug 23, 2021 - 11:54
Aug 23, 2021 - 12:00
 0
Wa mukobwa w’imyaka 19 ukundana na Rayvanny ashobora kuba atwite

Uyu Kajala Paula ni umukobwa wa Kajala Masanja umukinnyi wa filimi wigeze gukundana na Harmonize ariko bose byigeze kuvugwa ko yabarongoraga (umwana na nyina). Kajala Paula yujuje imyaka 19 ku buryo afite uburenganzira ku buzima bwe. Nyina rero ntabikozwa ku buryo ashobora kwiyambaza amategeko akarega Rayvanny wateye umukobwa we inda.

Uyu mukobwa yagaragaye kubitaro by’ahitwa  Kinondoni yagiye kwipimisha mu rwego rwo kumenya uwo atwite uwo ariwe. Ababonye uno mukobwa bavugako nubundi afite ibimenyetso byose by’umugore utwite bitewe n’impinduka ubu zimugaragaraho. Abenshi ubu barifuriza Kajala Masanja ishya n’ihirwe kuba agiye kubona umwuzukuru.

bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  

Kajala aratwite

Mu kiganiro Kajala Masanja umubyeyi wa Kajala Paula aherutse gukora kuwa  gatanu w’icyumweru gishize yagaragaje ibyishimo bicye byo kuba umukobwa we atwite  ndetse we avugako umwan awe adatwite ahubwo ko ari itangazamakuru rishaka gusiga isurambi umukobwa we bityo akaba agiye kwitabaza amategeko. Zimwe mu nshuti za hafi za Rayvanny barimo Baba Levo yahamije ko Kajala agaragara nk’umukobwa utwite.

Umwanditsi: Havugimana Lazare

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175