Abatalibani bagiye kujya bica abo batavuga rumwe babaciye ibihimba

Abatalibani bahishuye ko bagiye kongera kugarura ibyo kwica abantu babanyonze bakanabaca ibihimba. Uwahoze ayoboye polisi uzwi cyane mu ba Taliban atangaza ko muri Afghanistan hagiye kugarurwa ibihano bikarishye nko kunyonga no guca iimitwe abantu barenze ku mategeko.

Sep 25, 2021 - 10:23
Sep 25, 2021 - 10:32
 0
Abatalibani bagiye kujya bica abo batavuga rumwe babaciye ibihimba

Mullah Nooruddin Turabi, ubu uyoboye amagereza yabwiye ikinyamakuru AP ko "igihano cyo guca ibihimba by’umubiri ari nkenerwa ku mutekano w’igihugu".

Avuga ko ibi bihano bishobora kutazatangirwa ku mugaragaro nk’uko byari bimeze ku butegetsi bwa mbere bw’aba Taliban mu myaka ya 1990.

Ariko aramagana uburakari bwatewe n’ibihano byabo byo kunyonga mu minsi yashize: "Nta n’umwe uzatubwiriza uko amategeko yacu akwiriye kumera".

Kuva bageze ku butegetsi muri Afghanistan ku wa 15 z’ukwa munani, aba Taliban bagumye bemerera abantu ko bazashinga ubutegetsi bworoshye gusumba ubwa mbere.

Ariko hamaze kuba ibikorwa bitari bike byo guhohotera ikiremwamuntu mu gihugu cyose.

Ku wa kane, ishyirahamwe Human Rights Watch ryaburiye ko aba Taliban muri Herat barimo "barahiga bukware abagore bakomeye, babuza abagore kuva mu ngo, banabategeka kwitwikira umubiri wose".

Nyuma y’aho mu kwa munani ishyirahamwe Amnesty International ritangarije ko aba Taliban ari bo bishe abantu icyenda b’aba Hazara.

Icyo gihe, umunyamabanga mukuru wa Amnesty Agnès Callamard yavuze ko "ubwo bwicanyi bw’agahomamunwa bwibutsa ahahitse habi k’aba Taliban, hamwe n’isura mbi y’ubutegetsi bw’aba Taliban bushobora kuzana".

Mu ntangiriroo z’iki cyumweru,aba Taliban basabye ijambo mu nama y’ishyirahamwe ONU ririmo kubera i New york.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas avuga ko n’ubwo ari ngombwa kuvugana n’aba Taliban, "mu nama ya ONU siho bikwiriye kubera".

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ziri mu ikipe ushinzwe kwakira abantu, zivuga ko zidashobora gufata umwanzuo mbere y’uko inama itangira mu cyumweru gitaha.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175