"Imibonano mpuzabitsina yamfashije kuramba," Umukecuru w'imyaka 102

Umukecuru w'imyaka 102 yivuye inyuma atanga ubuhamya bwe ahamya ko imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku bashakanye.

May 27, 2023 - 22:15
May 29, 2023 - 14:25
 0
"Imibonano mpuzabitsina yamfashije kuramba," Umukecuru w'imyaka 102
Uyu mukecuru wujuje imyaka 102 yatunguye abatari bake avuga ko imibonanao mpuzabitsina ari yo yamubereye akabando k'iminsi, (photo: Internet)

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi ikaba ikorwa hagamijwe kororoka no kunezeza umubiri ndetse no kongera ubusabane n'urukundo hagati yabo. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwerekana akandi kamaro k'imibonano mpuzabitsina ku bagabo no ku bagore.

Joyce Jackson ufite imyaka 102 yahishuye ibanga ryamufashije kuramba. Yavuze ko gukora neza imibonano mpuzabitsina ari ryo banga ryamufashije kubaho imyaka myinshi. Ku itariki ya 9 Gicurasi buri mwaka nibwo yizihiza isabukuru, ariko kuri iyi nshuro ubwo yuzuzaga imyaka 102 yafashe umwanzuro wo kuvuga ibanga ryamufashije kuramba.

Yagize ati;" Gukora neza imibonano mpuzabitsina ni ryo banga ryatumye mbaho iyi myaka. Kunywa kandi umuvinyo  (sherry) biri mu byatumye mporana akanyamuneza, bigatuma ndamba."

Uyu mubyeyi uvuka mu Bwongereza yanavuze ko yarabayeho ahabwa ibyishimo mu buriri bimwongerera iminsi abayeho.

Yakomeje kandi avuga ko atiyumvisha ukuntu yujuje imyaka 102, ngo birashoboka ko shokora (chocolate) yaryaga na zo zamufashije kugubwa neza.

 Joyce Jackson akiri muto yamenyanye na Jackman wakoraga mu iduka ryacuruzaga buji. Nyuma yaje kujya mu ngabo zirwanira mu kirere aho yatekeraga abandi mu Ntambara ya Kabiri y'Isi. Mu wa 1945 Joyce yashakanye n'inshuti ye yo mu buto, Terence Jackman.

Aba bombi bashakanye nyuma y'iyo ntambara. Babanye ubuzima bwuzuye umunezero kuko bakundanaga bya nyabyo. Uyu mukecuru utarigeze abona urubyaro, kuri ubu yibera mu bigo byita ku bageze mu zabukuru mu mujyi wa Londron. Akunda kurya shokora (chocolate) akanasoma ibinyamakuru cyane.

1. Byongera ubudahangarwa bw'umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina byibuze kabiri mu cyumweru byongera  ubwinshi n'ingufu by'ibirinda umubiri ntiwibasirwe n'indwara zandura. Izo ni nka giripe (grippe) n'izindi ndwara ziterwa na mikorobi.

2. Ku bagore bibafasha gufunga inkari: Ubusanzwe abagore 30% bagira ikibazo cy'uko iyo atinze kujya kunyara ashobora kwinyarira. Iyo ukoze imibonano ukarangiza, byongerera imikaya yo mu kiziba cy'inda ingufu zo kwikanda na cyane ko mbere yo kurangiza akenshi usa n'uwihina ku buryo mu nda yo hasi hikanya cyane.

3. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w'amaraso: Ubushakashatsi na none bwerekanye ko gukora imibonano, bigabanya uko umutima utera wohereza amaraso (systolic BP).

4. Ni siporo: Nubwo utasimbuza imibonano mpuzabitsina izindi siporo, ariko na yo hari icyo ikumarira. Imibonano ituma umubiri utwika calories hafi 5 ku munota. Ibi byongerera ingufu umutima ndetse bikanatuma imikaya yawe ikora neza. Ku bifuza kugabanya ibiro, iyi na yo bayongera muri siporo bakora.

5. Bigabanya ibyago byo kurwara umutima: imibonano myiza ni ingenzi ku mikorere y'umutima. Dukuyemo ko bituma umutima utera neza, iyi misemburo na yo iyo itari ku rugero rwiza, akenshi iyo uri hasi bitera indwara z'imitsi no gutera cyane k'umutima. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibuza kabiri mu cyumweru bibagabanyiriza 50% by'ibyago byo kurwara umutima.

6. Byongera ibitotsi: Ni byo koko nyuma yo kurangiza, umubiri uhita wumva uguye agacuho noneho bigasozwa no gusinzira. Ibi akenshi uzabimenyeraho ko umugore arangije ahita asinzira neza.  Ibi biterwa n'umusemburo wa Melatonin ukaba warabatijwe umusemburo w'ibitotsi no kuruhuka.

7. Birwanya stress: Kuba hafi y'uwo ukunda bigutera kumva uruhutse, ukibagirwa imiruho. Mu mibonano mpuzabitsina harekurwa umusemburo wa oxytocin, wabatijwe umusemburo w'urukundo. Ni wo utuma umusabano n'umubano mwiza mu bashakanye birushaho kwiyongera.

8. Bituma uhorana itoto: Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze 4 mu cyumweru bifasha gutuma utagaragaza gusaza ku ruhu. Ngo uzajya uboneka nk'ufite imyaka yawe ukuyemo imyaka hagati ya 6 na 10. Umuntu rero nakubwira ko afite imyaka 35 wowe wamucyecyeraga 28, ibanga nta rindi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.