Umuraperi P Fla yamaze kugera i Dubai aho agiye gutaramira (Amafoto)

Umuraperi P Fla wafashe rutema ikirere mugitondo cyo ku wa Gatanu yerekeza i Dubai, yamaze kugerayo amahoro, akaba aza kuhakorera igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Jul 20, 2024 - 17:35
Jul 20, 2024 - 18:21
 0
Umuraperi P Fla yamaze kugera i Dubai aho agiye gutaramira (Amafoto)

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka  P Fla yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe, mugitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, yerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati, i Dubai aho afite igitaramo ku mugoroba wo ku wa 20 Nyakanga. Uyu muraperi yamaze kugerayo amahoro.

Mu mashusho yashyizwe hanze aragaragaza P Fla wahishuye ko ari bwo bwa mbere agiye gutaramira i Dubai, yakiranwe urugwiro n’ abarimo abakobwa b’ikimero bamusuhuza ndetse bamuha n’indabo zimwereka ko yahawe ikaze muri uwo mujyi agiye gutaramiramo w’i Dubai.

Amakuru dukesha abari gukurikiranira hafi icyo gitaramo, batubwiye ko icyo gitaramo giteguye neza kandi kiza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

P Fla uri mu baraperi bakomeye mu Rwanda, aherutse kuvuga ko yabaye umuraperi mushya warenze kuririmba indirimbo zicyurira abantu nk'uko yabikoze ahanganye na Bulldogg, ahubwo ashyira imbere ubutumwa bwubaka abantu.

Uyu P Fla wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang ari kumwe na bagenzi be barimo Bulldogg, Fireman, Green P, na nyakwigendera Jay Polly, nyuma yuko badakomeje gukorana, yakomeje gukora umuziki. Zimwe mu ndirimbo yumvikanyemo ni My City yafatanyije na bagenzi be, Ingwatira yafatanyije na Kamichi, Ntibishoboka n’iyitwa Ntaruhuka.

P Fla yageze i Dubai

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.