Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye bunenga abashaka gusiga u Rwanda isura mbi

Mu minsi ishize nabonye abagabo n'abagore b'ibigwari, inkozi z'ibibi zinyotewe no kuroha u Rwanda, birirwa babuyera iyo mu Mahanga kdi bagendana umwuka mubi kandi bahagurukiye kwanduza isura nziza y'Igihugu cyacu kandi aricyo cyanyu.

Jun 10, 2023 - 16:27
Jun 10, 2023 - 16:39
 0
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yageneye urubyiruko  ubutumwa bukomeye  bunenga abashaka gusiga u Rwanda isura mbi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, Nibwo ku rukuta rwa Twitter rw'uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports hagaragaye ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda no guheza abashaka gusubiza igihugu cy'u Rwanda mu mwiryane.

Munyakazi Sadate ukunda gutanga impanuro ku Banyarwanda b'imbere mu gihugu no hanze y'igihugu byu mwihariko urubyiruko yashyize hanze ubutumwa bwateye benshi kwibaza byinshi.

Ubu butumwa bwanditse mu buryo bw'igisigo bugaragaramo impanuro zishingiye ku kuba hari abashishikajwe no gusiga isura mbi igihugu cy'u Rwanda cyane ko ari abakunda kugoreka amateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenosidi yakorewe Abatutsi 1994.

Ihere ijisho kuri ubu butumwa

Nshuti zanjye rubyiruko bavandimwe banjye nkunda cyane, iyo mbabonye mwishimye, mutekanye, mufite Igihugu biranshimisha, mu nkundire mbibutse ko amahirwe nkayo twe tutayabonye mu buto bwacu.

Mu minsi ishize nabonye abagabo n'abagore b'ibigwari, inkozi z'ibibi zinyotewe no kuroha u Rwanda, birirwa babuyera iyo mu Mahanga kdi bagendana umwuka mubi kandi bahagurukiye kwanduza isura nziza y'Igihugu cyacu kandi aricyo cyanyu.

Hari inkozi z'ibibi zambambariye kugoreka amateka bashaka kudusubiza mu macakubiri atuganisha mu bihe by'icura burindi Igihugu cyacu cyanyuzemo.

Ibihe twanyuzemo byatugize imfubyi, abandi baba abapfakazi, abandi bahinduka incike, Imitima yacu yashenguwe n'amateka mabi twavomye mu mateka ya Génocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Nshuti zanjye rubyiruko twaciye habi, duca mu mabi dukuramo ibibi. Ibi byose ntago yari amahitamo yacu, ibi byari amahitamo y'abantu babi.

Nshuti zanjye mu nkundire muhaguruke muhagarare mwamagane amabi y'ababi, abashaka kudusubiza mu macakubiri nta kiza babifuriza, icyo babifuriza ni ukubaraga agahiri n'agahinda nkako twahuye nako, niyo mpamvu mbasabye ngo muvuge.

Hakanira kandi wihishira abashaka kudusubiza mu mwiryane

Ako gakundi mubona aho hasi ku ifoto n'abanyamabi mukwiye kurwanya no kwamagana kubera AMABI bashaka kuroha mu rubyiruko, bafite inyota y'Ubutegetsi kabone niyo banywa amaraso yacu. Incengezamatware ya Génocide, kugoreka amateka, kwangisha urubyiruko Igihugu cyabo n'Ubuyobozi bwabo, n'ukwica urubyiruko n'Igihugu. Mu gusoza reka mbabwire ngo : 《 nta mwuka wa SEKIBI uzongera kubona Intebe muri iki gihugu》nti bishoboka kuko u Rwanda rudufite nk'abakunda uru Rwanda.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366