Impuguke za UN zemeje ko M23 yitoreza ku butaka bw’u Rwanda

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zemeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 witoreje muri Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) no mu Rwanda mbere y’uko usubukura imirwano n’ingabo za Leta y’iki gihugu kiri mu burengerazuba.

Jun 24, 2022 - 10:59
 0
Impuguke za UN zemeje ko M23 yitoreza ku butaka bw’u Rwanda

Muri raporo y’impapuro 300 yerekana imiterere y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage kivuga ko gifitiye kopi, izi mpuguke zemeje ko Uganda n’u Rwanda byabaye urubuga rw’imyitozo rwa M23.

Zivuga ko guhera mu Gushyingo 2021, M23 yatangiye gutoreza abarwanyi bashya mu nkambi ya Nyabihanga muri Uganda. Iyi nkambi ni yo abarwanyi bacumbikiwemo guhera mu 2013 ubwo barambikaga intwaro. Izi mpuguke zakomeje zisobanura ko muri Mutarama 2022, M23 yinjirije abarwanyi bashya muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Kitshanga muri RDC, iti “No mu Rwanda kugira ngo yongerere ubushobozi abasirikare”.

Gusa bitandukanye no ku ruhande rwa RDC na Uganda, ntabwo iyi nkuru dukesha iki kinyamakuru igaragaza ahantu abarwanyi bashya M23 batorezwaga mu Rwanda. Iyi raporo iherutse gushyikirizwa Perezida w’akanama ka UN gashinzwe umutekano, inemeza ko M23 ifite umugambi wo gufata umujyi wa Goma.

Yemeje ko abarwanyi ba M23 bitorezaga muri Uganda n’u Rwanda mu gihe Leta ya RDC na yo ishinja ibi bihugu gufasha uyu mutwe witwaje intwaro wubuye imirwano guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, by’umwihariko mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana ryabaye mu cyumweru gishize.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ihakana iki kirego cya Leta ya RDC, ahubwo ikemeza ko ingabo zayo zizwi nka FARDC ari zo zifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside.

Tariki ya 23 Ukuboza 2020, izi mpuguke zasohoye raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu burasirazuba bwa RDC.

Aya makuru guverinoma y’u Rwanda yayahakanye ibinyujije mu itangazo yasohoye ku ya 8 Mutarama 2021, rigira iti: ”Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo”.

safari Garcon Multiskilled Journalist