Abantu bafite uburenganzira bungana

kuri iyi taliki ya 07 Ukuboza ni umunsi mukuru wahariwe uburenganzira bwa muntu. Abafite ubumuga barashoboye

Dec 7, 2021 - 16:11
Dec 7, 2021 - 16:32
 0
Abantu  bafite uburenganzira bungana

U Rwanda rwishimiye aho rugeze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Uyu munsi ni umunsi mukuru wahariwe uburenganzira bwa muntu. insanganyamatsiko ku rwego rw'isi igira iti:"kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburengazira bwa muntu."

Ibiranga uburenganzira: ni ubumwe ku bantu bose. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kugabanya uburenganzira.

Uyu munsi ni isabukuru y'imyaka 73 ni yo kwizihiza uyu munsi wahariwe uburenganzira bwa muntu.

Ingingo ya 10 mu itegekonshinga mu mahameremezo, agace ka 5 kavuga uburyo Leta yiyemeje kubaka igihugu giteza imbere Abanyarwanda kandi giha amahirwe abantu bose angana.

Hari ibintu byinshi byahindutse mu mategeko. Twavugamo ibijyanye no kuzungura nibindi. Mu Rwanda imitungo yahabwaga abagabo, ariko uyu munsi abantu bose barangana imbere y'amategeko.

Taliki 9 Ukuboboza 1948 hashyizweho itangazo mpuzamahanga ry'uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka 2008 ni ho u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arengera abafite ubumuga. Uyu munsi abafite ubumuga bamaze kugera ku bintu bitandukanye. Uyu munsi 1200 mu bafite ubumuga bahawe inkunga yo kwiga imyuga.

uburenganzira bwa muntu, ni uburengazira bujyanye n'imbonezamubano na politiki. Urugero iyo bavuga uburezi kuri bose, ibyo byumvikanisha uburenganzira bwa buri muntu wese bwo kwiga. Haba abakire n'abakene ndetse nabafite ubumuga.

 

 

 

NIYONTEZE JEAN BOSCO I am JEAN BOSCO NIYONTEZE, I am student in HUYE Campus. I am studying journalism and communication. I am documentarist, journalist and writer. On Instagram I am Niyontezejeanbosco. you can follow me on face book I am NIYONTEZE Jean BOSCO. YOU TUBE UKURI GUKIZA TV