Kigali: umwana wari wapfuye yazutse ubwo yari hafi gushyingurwa

Umwana ukomoka mu mujyi wa Kigali wari witabye Imana ndetse abantu bakarira bakihanagura, batunguwe no kumva umwana avuye mu rupfu agarutse I bumuntu

Oct 21, 2022 - 09:18
Oct 23, 2022 - 09:19
 0
Kigali: umwana wari wapfuye yazutse ubwo yari hafi gushyingurwa

Mu mujyi wa Kigali karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe kuru uyu  21 Ukwakira 2022 nibwo havuzwe inkuru y'umwana wapfuye akazuka yabaye kimomo.

Nyirangendahayo Anounce umubyeyi w'uyu Mwana mu makuru dukesha BTN TV, yavuze ko uyu mwana  bwakeye arwaye indwara yo kuva imyuna abonye bikomeye nibwo yamujyanye kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kanombe.

Uyu mwana ubwo yageraga kwa muganga, abaganga bahise  bamutera selumu nuko uwo mwana agahita ahasiga ubuzima nkuko abaganga babitangaje.

Bamaze kubona ko yapfuye nibwo bafashe umwanzuro wo kumujyana Mu buruhukiro ahazwi nka  (Morgue).

Uyu mubyeyi yahise arira cyane ndetse atangira gutabaza inshuti n'abavandimwe ngo kugira ngo bamutabare baze kumushyingura gusa muri icyo gihe nibwo haje umuntu umwe wo mu muryango w'umugabo we avuga ko ariwe waroze uwo mwana nibwo bafashe umwanzuro wo kuzana umuvuzi gakondo(Umupfumu) ngo arogore uwo mwana.

Ibyo batari biteze uyu mwana yaje kugaruka mu buzima gusa nanubu benshi ntibarabyizera ko uwo mwana yazutse koko, kuko hari nabari baje gushyingura ubu abenshi bavuze ko batari bemera ko yari yapfuye koko.

Chekhov Journalist ✅