Perezida wize cyane kurusha abandi mu isi
Robert MUGABE niwe Perezida wari ufite amashuri menshi kuruta abandi mu isi
Robert Gabriel Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe ari mu Perezida ku isi yose bize cyane kuruta abandi.
Robert MUGABE yavutse ku wa 21 Gashyantare 1924, avukira Kutama muri Zimbabwe. MUGABE akaba yarabaye Minisitiri w'intebe kuva mu mwaka 1980 kugera mu mwaka 1987.
Ku va mu mwaka 1987 yabaye Perezida wa Zimbabwe kugera mu mwaka wa 2017 akorewe coup d'etat na Emmerson Mnangagwa.
Perezida Robert MUGABE
MUGABE akaba yarabaye impirimbanyi yimpinduramatwara muri Zimbabwe ahangana n'Abakoroni babongereza kugeza bahaye ubwigenge Zimbabwe.
Robert Mugabe yari afite impamyabushobozi za kaminuza 7 zitandukanye yakoreye ubwe ntabyo kuzimuha. Izi nizo bamuhaye yagiye ku ishuri akicara akiga nk’abandi bose.
MUGABE yahawe kandi revoked and honorary degrees zigera kuri 11 zose yahawe naza kaminuza zitandukanye, haba izo mu gihugu cyangwa hanze ya Zimbabwe.
IMPAMYABUMENYI MUGABE YABONYE
Impamyabumenyi y’ubuhanzi (Amateka n’icyongereza) (BA) impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Fort Hare (1951)
Impamyabumenyi y'Ubuyobozi (B.Admin) yo muri kaminuza ya Afurika y'Epfo (Unisa)
Impamyabumenyi y’uburezi (B.Ed) yo muri kaminuza ya Afurika yepfo (Unisa)
Impamyabumenyi ya siyansi (BSc.) Mu by'ubukungu yakuye muri kaminuza ya London (Porogaramu yo hanze)
Impamyabumenyi y'amategeko (LLB) yo muri kaminuza ya London (Porogaramu yo hanze)
Master of Laws (LL.M) wo muri kaminuza ya London (Porogaramu yo hanze)
Master of Science (MSc.) Mubukungu yakuye muri kaminuza ya London (Porogaramu yo hanze)
Impamyabumenyi ebyiri z'amategeko yabonenye igihe yari muri gereza (hagati ya 1964 na 1975) na MSc igihe yari ayoboye guverinoma ya Zimbabwe nyuma y'ubwigenge.
MUGABE yahawe kandi revoked and honorary degrees zigera kuri 14 zose yahawe naza kaminuza zitandukanye, haba izo mu gihugu cyangwa hanze ya Zimbabwe.
Perezida Robert MUGABE ubwo yabaga yishimira IMPAMYABUMENYI ze
Wari kwibaza ati ni iki kibaho mu isi umuntu ashobora kwiga Robert MUGABE atari kubasha gukora cyangwa kwiga ngo azakimenye.
Muri rusange Mugabe yari afite ubwenge n’umuhate bitagabanyije byo kwiga no kumenya ibintu byinshi binyuranye.
MUGABE akaba yaratabarutse kuri tari ya 6 Nzeri mu mwaka 2019 ku myaka 95.Mugabe akaba yaraguye muri Singapore nyuma yo gukurwa kubutegetsi mu mwaka wa 2017.
IVOMO: Enclyopedia Britannica
youthvillage.co.ke