Cristiano bamwijeje ko amabuye basezeraniyeho batazayateza abatyazi

Birangiye Cristiano Ronaldo abonye ikipe asinyira, akaba azajya ahembwa agera kuri miliyoni 200 z'Amayero ku mwaka.

Dec 31, 2022 - 00:49
Dec 31, 2022 - 19:23
 0
Cristiano bamwijeje ko amabuye basezeraniyeho batazayateza abatyazi


Hafi saa Sita z'ijoro zo kuri uyu wa Gatanu, 30 Ukuboza, nibwo inkuru yasakaye hirya no hino ku Isi ko kizigenza mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yamaze gusinyira ikipe ya Al Nassr yo  muri  Saudi Arabia, ni mu Burasirazuba bwo Hagati.  Yasinye  amazerano y'imyaka 2 n'igice. Byatangajwe ko azajya ahembwa miliyoni 200 z'Amayero ku mwaka, hakaba hakubiyemo n'ibindi bijyanye n'icuruzwa rye.


Byakomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi ko Cristiano Ronaldo arara ashyize umukono ku masezerano. Bemezaga ko aza gusinyira Al Nassr nisoza umukino yari yacanyiranyemo na  Al- Khaleej, byarangiye ibyiswe igihuha bibaye ukuri. Nyuma y'umukino yahise asinya amasezerano yo kuyikinira imyaka 2 n'igice, ni ukuvuga ko azageza muri Kamena 2025.


Amaze kwereka ikaramu icyo gukora, yahise amanika umwambaro azambara igihe azaba ari gukinira iyi kipe yo muri shampiyona itamenyerewe ugereranyije na Shampiyona y'Abongereza, English Primier League, akubutsemo.


Gusinya kwe byanejeje ingeri zose i Riyadh. Ikipe ubwayo ya Al Nassr yafashe iyambere, ica kuri Twitter igira iti;" Amateka aranditswe, uku kuza kwa Cristiano Ronaldo ntabwo kuzagirira ikipe akamaro  gusa ko kugera ku ntsinzi idasanzwe, ahubwo bizazamura n'urwego rwa shampiyona yacu. Bizateza imbere kandi igihugu cyacu n'icyiragano cy'ejo hazaza. Ibi bizabera isomo abahungu n'abakobwa, bazavemo abeza bifitiye icyizere kandi bazigirire n'akamaro."


"Tuguhaye ikaze, Cristiano, wisange mu ikipe yawe nshya. Hano ni mu rugo rwawe rushya."

Iryavuzwe ryatangiye gutaha, ubu abakurikira Al Nassr ku rubuga rwa Instagram bamaze kwikukuba kabiri; bari mu bihumbi magana inani none ubu bari kurenga miliyoni n'igice. Umuvuduko bakomeje kuwurusha ifarashi.


Cristiano Ronaldo asinyiye Al Nassr nyuma y'ibiganiro byafashe igihe kirekire. Icyabaye imbarutso ikomeye yo gutandukana na Manchester United, ni ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru Piers Morgan. Yahishuriyemo ko atubaha umutoza wayo w'Umuholandi, Erik Ten Hag n'andi magambo asebya iyo kipe yo mu Bwongereza.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.