Mukansanga Salma akomeje gukora amateka

Mukansanga Salma uri mu basifuzi b'abagore bakomeye mu gihugu cy'u Rwanda, akomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga aho agiye kongera guserukira u Rwanda mu gusifura igikombe cy'Isi cy'abagore cyigiye kubera muri Australia.

Jul 19, 2023 - 18:30
Jul 20, 2023 - 13:10
 1
Mukansanga Salma akomeje gukora amateka
Umusifuzikazi Mukansanga Salma agiye gusifura igikombe cy'Isi cy'abari n'abategarugori, (photo;Internet)

Umunyarwandakazi Mukansanga Salma wagizwe umusifuzi mpuzamahanga muri 2012 nyuma yo gusifura igikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, agiye kongera guserukira u Rwanda mu basifuzi bazasifura igikombe cy'abari n'abategarugori kizatangira taliki 20 Nyakanga 2023.

Iki gikombe cy'Isi cy'abari n'abategarugori mu mupira w'amaguru kizabera muri Australia na New Zealand ku nshuro ya 9.

Umukino ufungura uzabera kuri Eden Park, sitade ihereye muri New Zealand mu mujyi wa Auckland. Uyu mukino uzahuza ikipe y'igihugu y'abagore ya New Zealand na Noruveje.

Mu busanzwe iki gikombe cyakinwaga n'amakipe 24, ariko kuri ubu ku nshuro ya mbere cyizitabirwa n'amakipe 32, hakinwa imikino 64 .