Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid yibasiwe bikomeye kugeza naho bamugereranya n’Imbwa-Amafoto

Mu minsi ishize nibwo Bahavu Jeanette yakoze ubukwe n’umugabo we, Fleury Legend. Nyuma y’ubukwe bwabo, aba bombi bakomeje kugenda basangiza ababakurikirana ibihe byiza barimo mu rugo rwabo rushya.

Mar 16, 2021 - 22:38
Mar 17, 2021 - 05:50
 0
Diane wamenyekaniye muri Filimi ya City Maid  yibasiwe bikomeye kugeza naho bamugereranya n’Imbwa-Amafoto

Mu cyumweru gishize, Bahavu abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho ari kumwe n’imbwa ye maze azamura imbamutima za benshi mu bafana be ndetse n’abamukurikira kuri instagram.

Nyuma yuko Bahavu ashyize hanze amashusho ye ari kumwe n’imbwa ye kuri instagram, yayaherekesheje amagambo agira ati:“❤️❤️twitemberere hakirikare my#AtrasLens #sohappywithlens @fleury_legend bless you ruku

Ku wa gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo aba bombi nyuma y’urugendo rutoroshye rw’urukundo bakoze ubukwe bahitamo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

Abafana ba Bahavu bakimara kubona aya mashusho bayavuzeho ibintu bigiye bitandukanye. Bamwe mu bafana ba Bahavu bamubwiye ko aberanye n’imbwa ye ndetse abenshi bagaruka ku bwiza bw’imbwa ya Bahavu. Reba hasi ibyo bamwe mu bafana ba Bahavu batangaje:

Fleury Legend asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari we muyobozi wa filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None ahuriyemo n’umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.

Kuba bakundana, babana ari umugore n’umugore banakorana mu mushinga umwe wa filime ngo ntabwo byica akazi cyangwa ngo bihungabanye umubano wabo kuko iyo bari mu kazi aba ari akazi niyo akosheje aramurakarira nk’abandi ariko nyuma akamubwira ko byari akazi ubuzima bugakomeza.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw