Ese mu mujyi wa Kigali hagiye kuba imihanda yishyuzwa?

Nyuma y'ibyari bimaze iminsi bivugwa ko mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa imihanda yishyuzwa, aho uwuciyemo wese agomba kwishyura, umuyobozi w'umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yakuyeho urujijo.

Apr 18, 2024 - 10:17
Apr 18, 2024 - 10:28
 0
Ese mu mujyi wa Kigali hagiye kuba imihanda yishyuzwa?

Hashize iminsi itariki mike bivugwa ko mu mujyi wa Kigali hagiye gushyirwa imihanda, kuyicamo bizajya bisaba ufite amafaranga kuko agomba kwishyura kugira ngo ayicemo, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko ayo makuru atayazi.

Ibi umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Samuel yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radio Rwanda mugitondo cyo ku wa 14 Mata 2024, ahamya ko ayo makuru ntayo azi.

Umunyamakuru yaramubajije niba amakuru, avuga ko mu mujyi wa Kigali hagiye gushyirwa imihanda yishyuzwa, ari impamo. Umuyobozi w'umujyi wa Kigali ati;"Ayo makuru yo kwishyuza imihanda kugira ngo itambukwemo cyane cyane ibinyabiziga bishaka kwihuta, ntayo nzi."

Ashyize umucyo kuri ibyo byavugwaga nyuma yuko bamwe bumvikanye bavuga ko i Kigali hagiye kuza abashoramari bazubaka imihanda izishyuzwa kugira ngo icibwemo n'ibinyabiziga nkuko mu bihugu bimwe by'i Burayi bimeze.

Ni imihanda yubakwa noneho ikajya yiyambazwa n'abashaka kwihuta kuko iba icamo ibinyabiziga bike kubera ko iba isaba ifaranga kugira ngo uyikandagiremo. Ikoreshwa cyane iyo mu yari isanzwe ikoreshwa habayemo imodoka nyinshi, umuntu arindira nk'iminota runaka kugira ngo atambuke. Ufite amafaranga ahita yishyura akicira muri wa muhanda, ushobora kumugeza aho agiye vuba.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.