Hamenyekanye akayabo APR FC igiye guha Adil kugira ngo atazayirega muri FIFA bikabaviramo guhagarikwa

Nyuma yo guhagarikwa kubera imyitwarire itari myiza, Erradi Adil yahisemo guhita yiyirukana muri APR FC kubera barenze ku mategeko ya FIFA.

Oct 23, 2022 - 17:54
Oct 23, 2022 - 22:00
 0
Hamenyekanye akayabo APR FC igiye  guha Adil kugira ngo atazayirega muri FIFA bikabaviramo guhagarikwa

Hari Kuwa 14 Ukwakira 2022, nibwo Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed wayitozaga mu gihe kitazwi kubera imyitwarire mibi yari yagaragaje aterana amagambo na Captain wa APR FC, Manishimwe Djabel.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umutoza Adil Erradi Mohammed, yeneje ko APR FC yamusuzuguye kandi atari agafu k'imvugwarimwe bityo akaba asubiye mu bubiligi yiteguye guhangana n’iyi kipe muri FIFA.

Ati “APR FC yaransuzuguye ntabwo yanyubashye, ntabwo ndi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka. Mfite amahame yanjye ngenderaho nk’umutoza, APR FC ntabwo yayubashye”.

Yakomeje agira ati “Navuganye n’abanyamategeko banjye batatu, banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko, nsubiye mu Bubiligi, ibindi bizakemurwa na FIFA”.

APR FC ikomeje gushimangira ko Adil Mohammed akiri umutoza wayo ndetse ikomeza no kunyomoza ko yirukanywe, gusa ariko amakuru akomeje kuza avuga ko nyuma yo kubona ko bakoze ikosa ryo guhagarika Erradi Adil Kandi icyo gihano muri FIFA kitabamo, bashaka ko bakumvikana bakemera amakosa ntabageze muri FIFA ahubwo bakabikemura nk'abantu b'abagabo.

Amakuru yizewe ni uko bashaka kumuha amafaranga Miliyoni 200 z'amanyarwanda yasinyiye mu masezerano yaherukaga gusinya mu kwa karindwi hanyuma bakanamuha Andi miliyoni 100 kugira ngo atabarega ubundi bagakomeza kuvugana na Robertinho wahoze atoza Rayon Sports akaba ari nawe wayigejeje mu matsinda.

Chekhov Journalist ✅