Ibyo utabwiwe ku bu bujurire bwa Fatakumavuta
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwaburanishije Urubanza rw'ubujurire bwatanzwe na Sengabo Jean Bosco alias Fatakumavuta.
Yahoze akora umwuga w'itangazamakuru yajuririye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha bitatu akatirwa igifungo cy'imyaka ibiri n'amezi atandatu, n'ihazabu ya 1.300.000 Frw.
Ku itariki 13 Kamena 2025 yahamijwe icyaha cyo gukangisha gusebanya, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ntabwo yanyuzwe n'imikirize y'urwo rubanza kuko yumvaga ko akwiriye kugabanyirizwa ibihano akaba yanahabwa igihano gisubitse kuko yagaragaje impinduka kuva yafungirwa muri gereza ya Mageragere.
Urubanza rw'ubujurire rwabaye ku itariki 17 Nyakanga 2026. Yari yunganiwe na Maitre Bayisabe Irene. Fatakumavuta yasabye Urukiko ko yagabanyirizwa ibihano.
Me Bayisabe Irene yavuze ko ko ihazabu umukiriya we yaciwe yari kugabanyirizwa kane naho ku bihano akaba yagabanyirizwa kabiri agahabwa umwaka umwe.
Umushinjacyaha yavuze ko hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha ku byaha bitatu agahabwa imyaka mike ugereranyije n'iyo yakabaye afungwa.
Umushinjacyaha yavuze ko mu iburana yahakanye icyaha ku buryo nta gaciro byagira kuba yemera icyaha mu bujurire kuko asanga kuzana ingingo nshya mu Bujurire bitakabaye byitabwaho.
Ku kijyanye no gusubikirwa igihano, umushinjacyaha yavuze ko nta shingiro kuko uburwayi yavuze aho afungiwe afite uburenganzira bwo kuvuzwa.
Yanavuze ko iyo bibaye ngombwa ajya kuvurizwa hanze mu bitaro bya Leta cyangwa se akoherezwa mu bitaro byigenga.
Umushinjacyaha yavuze ko mu byaha yahamijwe, harimo gukoresha urumogi ku buryo akwiriye gukomeza gufungwa kugirango atazongera kurukoresha.
Yavuze ko kuba arwaye diyabete agakoresha urumogi yari azi neza ko nta kibazo afite bityo ingingo yo kuba arwaye idakwiriye kwitabwaho.
Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko urubanza rwajuririwe nta shingiro rufite kandi ko ibihano yahawe byagumaho.
Fatakumavuta yavuze ko inyandiko zigaragaza uburwayi afite, Urukiko rwazaziha ishingiro. Yanemeye ko amakosa yakoze y'umwuga w'itangazamakuru ayemera kandi ko umunyamakuru iyo yakoze ikosa akora inkuru ivuguruza ibyo yatangaje.
Mu kwerekana ko igihe amaze muri gereza yagororotse yavuze ko ahagarariye urubyiruko rungana na 75% y'abafungiwe I Mageragere.
Yavuze ko utahabwa izo nshingano utaragororotse. Uburwayi bwa diyabete, yavuze ko busaba imiti yihariye,umuganga ukwitaho,kandi ko muri gereza bimugora kubona serivisi z'ubuvuzi.
Me Bayisabe Irene yavuze ko Urukiko rwazifashisha Urubanza rwa Kantengwa wari ufunze agasaba ko afungurwa akajya kwivuza. Yibukije Urukiko ko igihano yahawe rufite ububasha bwo kumugabanyiriza ibihano cyangwa se agasubikirwa igifungo.
Me Bayisabe Irene yibukije Urukiko ko umuburanyi igihe cyose yumva ko umutima umukomanga agasaba imbabazi, itegeko ribiteganya akaba yahabwa igihano gito cyangwa se agasubikirwa igifungo kuko aba yemeye icyaha akagisabira imbabazi, aho urubanza rwaba rugeze hose.
Fatakumavuta hatagize igihinduka yazasoza igifungo muri Werurwe 2027. Yafunzwe ku itariki 18 Ukwakira 2024.
Umwanzuro w'Urubanza uzasomwa ku itariki 03 Nzeri 2026 saa cyenda.
