Perezida Biden yongeye kwitura hasi

Uyoboye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden yongeye kwitura hasi nyuma yo gutambutsa imbwirwaruhame ku banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare cyirwanira mu kirere (US Air Force Academy).

Jun 2, 2023 - 07:01
Jun 2, 2023 - 07:08
 0
Perezida Biden yongeye kwitura hasi
Perezida Joe Biden yongeye kwitura hasi, abashinzwe umutekano baza kumuhagurutsa, (photo;Internet)

Inkuru yavuye i Colorado ho muri Leta Zunze Ubumwe z"Amerika, ihamya ko Perezida w'icyo gihugu Joe Biden yituye hasi nyuma yo gutambutsa imbwirwaruhame ku banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare cyirwanira mu kirere (US Air Force Academy). Mu gihe yaratambutse amaze gukora icyo gikorwa yahise yitura hasi, abamurinda baza kumufasha kweguka. Gusa ngo ntiyigeze abikomerekeramo.

Perezida Joe Biden uri gusoza manda ye ya mbere ayobora igihugu cy'igihangange ku Isi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yatambukije ijambo rye yari yageneye abo basirikare basoje amasomo yabo, asuhuzanya kandi n'abadipolomate, akomeza gusuhuza abo basoje amasomo yabo. Amaze kurangiza iyo mirimo yahise atera intambwe nibwo yituye hasi.

Umwe mu bayobozi babonye ibyo biba yabwiye igitangazamakuru TMZ ko kwitura hasi kwe gushobora kuba kwatewe n'umunaniro yatewe no guhagarara cyane ku Zuba, atambutsa ubwo butumwa.

Abamuba hafi bahishuye ko atigeze abikomerekeramo.

Ibyo kandi byibukije abantu ko atari ubwa mbere Perezida Joe Biden yitura hasi, kuko yigeze guhananuka ku igare yitura hasi mu Mpeshyi y'umwaka ushize.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.