Senegal: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hakorwa n'urugendo rwiswe" Intambwe Miliyoni"

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda baba muri Senegal bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, 1994.

Jul 5, 2022 - 06:39
Jul 5, 2022 - 05:47
 0
Senegal: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hakorwa n'urugendo rwiswe" Intambwe Miliyoni"

Kuri uyu wa 03 Nyakanga 2022, inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'abanyarwanda baba muri Sénégal, mu rugendo bakoze mu rwego rwo gusoza gahunda bari bateguye ijyanye no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu wa 1994. Bakoze urugendo bise '' intambwe miliyoni'', bazirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Abakoze urugendo bahagurukiye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar berekeza kuri Mosquée de la Divinité, bongera kugaruka kuri Place du Souvenir Africaine, ahari ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, 1994.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru kitwa Kigali today, Dr Jovith NDAHINYUKA uhagarariye abanyarwanda baba muri Senegal yashimiye inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'abanyarwanda bahaba mu minsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994 ku nshuro ya 28, abibutsa na zimwe muri gahunda zakozwe muri icyo gihe harimo: ibiganiro byatanzwe na zimwe mu nshuti z'u Rwanda nk'icyabaye ku wa 07 Mata 2022 kikabera i Dakar muri Kaminuza ya Gaston Berger iri mu Mujyi wa Saint Louis, aho Umunyasenegal witwa Boubacar Boris DIOP wanditse igitabo kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Murambi, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, na we yahatanze ikiganiro, hari icyatanzwe kandi na Generali El Hadji Babacar FAYE ku wa 28 Mata 2022, akaba yari ari mu ngabo za Loni zari mu Rwanda mu wa 1994 (MINUAR).

Uhagarariye u Rwanda muri Senegal Jean Pierre KARABARANGA, na we yari ahari maze ashimira inshuti z'u Rwanda zifatanyije n'abanyarwanda baba muri Sénégal muri iki gihe cyo kwibuka, kandi yanashimiye by'umwihariko umuryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal watekereje igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi umunsi ku wundi, kandi avuga ko urugendo nk'urwo ari ingirakamaro kuko rutuma abakiri bato bigiramo amateka maze ameza bakayigiraho amabi bakayakuramo isomo. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.