Kwibohora28: Umuziki wavuye ku bukorerabushake uhinduka ubucuruzi ariko Leta ikwiriye gushyiramo ukuboko

Mu 1994 Ingabo za RPA zibohora u Rwanda, amateka yerekanako kubaka igihugu byahereye ku bushobozi bwo mu mutwe (mindset) kuko nta mari yari ihari. Abibuka neza baziko umwarimu yigishaga agahabwa ifu yo guteka nk’ishimwe. Abasirikare n’inzego z’umuteka bakorera ubushake no kwitanga. Niwitegereza neza urasanga n’ababohoye igihugu barambaraga impuzankano zidasa bisobanura neza amikoro make yari ahari. Umuziki abawukoraga byari ukwitanga no gutera akanyabugabo ingabo ziri ku rugamba. Na nyuma igihugu kimaze kujya ku murongo icyihutirwaga kwari ukubakaza inzego ziyobora igihugu, isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, ibikorwaremezo guhashya abacengezi no kubaka umuteka urambye ndetse no gushaka uburyo impunzi zataha. Muri ibi mvuze uruganda rw’imyidagaduro ntirwari ku isonga kuko ntiwateza imbere ubuhanzi mu baturage barebana ay’ingwe kubera amoko. Abahanzi bahari ubu bakuru basobanurako bakoze umuziki kubera urukundo, impano n’umurava. Muri ibi mvuze nta bucuruzi burimo kuko ntiwacuruza utashoye utazi n’uko ucuruza.

Jul 5, 2022 - 18:20
Jul 5, 2022 - 18:21
 0
Kwibohora28: Umuziki wavuye ku bukorerabushake uhinduka ubucuruzi ariko Leta ikwiriye gushyiramo ukuboko

Ubuhanzi bwahoze nta kizere butanga ku isi hose

Mu kinyejana cya 20 ubushakashatsi bwakozwe bwerekanako abantu babaga bifuza gukora mu nganda na servisi. Nta buhanzi bwari buhari bwatunga nyirabwo.mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21  abantu barwaniraga gukora mu bifitanye isano n’ikoranabuhanga. Ubu rero abantu bamaze kubonako umuhanzi yabaho nkuko ukora mu nganda zicura intwaro kirimbuzi abaho. Ni urugendo rujyana no guhinduka ku imibereho y’ikiremwamuntu.

Ikigo cyo mu Bwongereza kitwa Nesta kigaragazako muri Amerika abarenga miliyoni 10.3 batunzwe n’ubuhanzi.

Nigeze kuganira na bwana Muyoboke Alex uri mu batangije umuvuno mushya wo kureberera inyungu z’abahanzi (artists manager) ambwirako mu 2008 bigeze kumurika album ya Tom Close I Huye (Iyahoze ari UNR) amanukana abahanzi bose bari bagezweho gufasha mugenzi wabo. Nta giceri bahawe usibye kubategera kuko byari ugushyigikira.

 Bamwe muri aba bahanzi bari bahari ubu barimo King James ufite uruganda rwa Kawunga. Bivugwako ashobora kuba abarizwa mu banyarwanda batunze miliyali (amakuru ava imbere mu bantu ba hafi ye). Uyu muhanzi ari mu bahenze kubatumira ndetse ari kugenda atera umugongo umuziki akiyegurira ubucuruzi nkuko n’ahandi bateye imbere babikora. Undi muhanzi waririmbiraga ubushake no kubikunda ni The Ben. Ubu ni we muhanzi ufite agahigo ko kuba yararimbye mu gitaramo cyo kwita izina ibyana by’ingagi (Kwita izina Gala Dinner 2017) kwinjira ari 99.600Frws (100$) y’icyo gihe. Aha hasaruwe asaga miliyoni 60 Frws zo kwagura ibyanya by’aho ingagi ziba.

 

Uyu The Ben aherutse gukora amateka ataramira I Kampala kwinjira ari miliyoni imwe y’amashilingi. Nta muhanzi n’umwe wigeze ugera kuri ako gahigo. The Ben yakuyeho agahigo ko kuyobora igitaramo gisoza umwaka kigatangira undi (East African Party 2017) kuva cyatangira cyabaga kiyobowe n’umuhanzi wo hanze kuko abo mu Rwanda bari bataratanga ikizere ko bashobora gukora nk’ibyo Kidumu wari waraciye amazi urubyiniro rw’inaha yakoraga.

 

Mbibutseko kuva mu 2009 kuzamura kugeza mu 2014 kwinjira ukareba umuhanzi nyarwanda muri East African Party byabaga ari 1000Frws ahasanzwe na 5000Frws mu banyacyubahiro. Aya mafaranga niyo yaje kuzamuka tukaba tugeze aho kureba umuhanzi  bigusaba kwisuganya kuko byaje kuba ubucuruzi butunze ba nyirabwo. Urugero kureba The Ben muri Convention Center muri cya gitaramo nababwiye byari 100$. Byasabye imyaka irindwi kugirango The Ben waririmbiraga Ubuntu (2007-2010) ari ukwitanga abihindure ubucuruzi ku buryo ahora azenguruka isi mu bitaramo kandi bihenze ku buryo ba ntaho nikora bibagora kubona umusore babyirukanye.

 

Imbuga nkoranyambaga zoroheje urugendo rugana ku iterambere

Umwe mu banyarwanda babaye hafi umuziki nyarwanda witwa Patycope yigeze kubwira thechoicelive ko mu 2008 aza muri ibi bintu by’umuziki n’abahanzi yasanze batazi gukoresha imbuga ngurukanabumenyi (Social Media). Yababaye hafi bamwe arabibakorera abandi arabibereka. Ntiwakumva uburyo nyuma y’imyaka 14 Meddy utari ufite ubumenyi kuri za mbugankoranyambaga yaje kuzinononsora ubu akaba ari umuhanzi ukamirwa na YouTube dore ari wihariye agahigo ko kuba yararebwe na miliyoni 70 kuri shene ye ya Youtube. Uwitwa Shaddyboo nta kandi kazi agira usibye gusinyira amasezerano yo kwamamaza yifashishije urukuta rwe rwa Instagram. Ni abasore benshi bari mu mujyi wa Kigali batazi ikindi kintu usibye gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi bikaba bibatunze.

 

Wa muziki batangiye bakora bagenda n’amaguru bagasangira capati muri studio waje kubabera ikirombe bacukuramo ubutunzi

Uhereye kuri Tom Close ufite inzu (mansion) ifite pisine, The Ben ufite amazu menshi, King James ubarirwa mu bashoramari batunze agatubutse, Butera Knowless wahoze abana mu nzu y’icyumba hariya mu biryogo we na Anitha Pendo (MC, Dj uhenze mu Rwanda doreko ari mu bahorana akazi kihagazeho) nyamara uyu Butera n’umugabo we bageze ku rwego rwo kujya mu biruhuko ku mugabane w’I Burayi. Bakishyura itike ya 200$ yo kureba ibitaramo (Afro Nation). Butera waririmbaga atazi uko bizagenda asigaye afite ubushobozi bwo kuzenguruka isi nkuko umusore w’I Nyamirambo azenguruka za Biryogo, Tarinyota, ku Rya Nyuma. Butera Knowless afite ubushobozi bwo guhakanira abategura igitaramo mu gihe batemeranyije ku mafaranga. Riderman watangiye umuziki atazi uko bizagenda ubu ni umugabo utunze kandi uhenze mu kumutimira. Danny Vumvi ari mu bahanzi bafite za hotel, utubari n’ibindi. Abanyamakuru (Radio&tv presenters) bari babayeho mu buzima buteye agahinda kuri ubu bari mu bagwizatunga. Aha twavuga nka Dj Phil Peter wigeze kuvugako yajyaga ajya gukoresha ikiganiro umuhanzi bikaba ngombwako wa muhanzi amuha itike (Yigeze gushimira King James mu kiganiro yamutumiye ko yamubaye hafi). Kuri ubu Dj Phil Peter ni umwe mu bahagaze neza ku butunzi doreko hari amakuru avugako aba mu nzu igeretse. Akaba ahinduranya imodoka nkuko wahinduranya umwambaro w’imbere. Yigeze kuvugako agitangira itangazamakuru yajyaga atega imodoka rusange nk’abandi bose none azicaho ari mu ye.

Barimo abanyamakuru bari abateza imbere ibihangano batangiye bakennye cyane none ubu bahagaze neza ku butunzi ndetse baba mu nzu biyubakiye. Aha wavuga nka Kjohn n’abandi. Umunyamakuru watangiye adahembwa witwa Guterman Guter ageze ku rwego rwo kubaka ishuri aho avuka abikesha ya mikoro yamuharuriye inzira akabasha gutangiza umuryango ufasha abakene n’abazahajwe n’ubukene (Nufashwa Yafasha)/

Ibirari by’iterambere rya muzika nyarwanda mu myaka 28

Guhera mu 2009 kugeza ubu bwana Mushyoma Joseph abahanzi benshi bafata nk’umubyeyi doreko abahari ubu ari we watangiye abaha akazi na nubu aracyabaremera nkuko Bruce Melodie aherutse kumuririmba muri Bado. Uyu mugabo niwe watangije ibitaramo byabaga buri mwaka bya East African Party. Ababirimbyemo kenshi barimo Riderman, King James basaruyemo ubutunzi. Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byahinduriye amateka abahanzi nyarwanda. Iwacu Muzika Festival n’ibindi byabaga byateguwe na Mushyoma Joseph.

 Ishuri rya muzika ryahinduye amateka

Iri shuri ry’Umuzika ryo ku Nyundo ryatangiye ku itariki ya 14 Werurwe mu 2014, rikaba ari shuri rifitwe mu nshingano n’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro WDA.

Mu 2014 nibwo Leta yahisemo gutangiza ishuri ry’ubumenyingiro ry’ibijyanye na muzika, rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi mu myaka umunani rimaze, ndetse bamwe batangiye kwamamara. Ku itariki ya 17 Werurwe 2017, imfura z’ishuri rya Muzika nyuma yo gusoza amasomo ya muzika zari zimazemo imyaka itatu. Batangiye ari 30 basoza ari 29.

 

 

Mu 2017 imfura zagiye ku isoko. Barimo Igor Mabano, Symphony Band (Symphony yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.), Kevin Kadem Yvan Mpano,  Yvery, Kaligombe, Ariel Wayz, Bill Ruzima, Kenny Sol, Mbere y’iri shuri ritarashyira abanyamuziki ku isoko buri muhanzi wazaga mu Rwanda yategekaga ko azizanira band. Ubu biri kuba amateka abantu bazajya basoma mu bitabo abandi bakareba kuri televiziyo.

Ni ishuri ryigisha amasomo atandukanye arimo gucuranga Piano, kuvuza ingoma, gucuranga ubwoko butandukanye bwa guitar, kugorora amajwi bakaririmba, uko umuhanzi yitwara ku rubyiniro, gushyira amanota mu muziki, gakondo, kuririmbira muri korali, kwandika indirimbo, indimi nk’Igifaransa, Icyongereza no gutunganya ibihangano. Batangira iri shuri ku Nyundo batangiranye n’abasaga 30. Mbere buri muhanzi wazaga mu Rwanda yizaniraga abamucurangira, ibyuma n’ibindi byose azakenera. Uyu munsi uwaruhanya yaba yigiza nkana kuko dufite itsinda ryabizobereyemo (Symphony Band) hari ibyuma (sound, stage n’ibindi nkenerwa) ricurangira buri muhanzi wese uje mu Rwanda.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa rizajya riba buri mwaka. ArtRwanda- Ubuhanzi ni irushanwa ryatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Umuryango Imbuto Foundation, Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) nyuma UNDP na KOICA byabaye abafatanyabikorwa b’iki gikorwa.

Ku wa 15 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre, hasorejwe irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi, ryari rimaze amezi ane rishaka abanyempano bihariye mu nganda ndangamuco, abahize abandi barahembwa. Ku  itariki ya 1 Mata 2022, byari ibirori bikomeye muri Kigali Cultural Village ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi, hahuriye abantu batandukanye bishimira ibyo abahanzi batagiranye n’iri rushanwa bagezeho. Iyo mvuga Ubuhanzi bukubiyemo: kuririmba, kwandika ibitabo, kuvuga imivugo, guhanga imideli, gushushanya.

 

 Nyuma ya Coronavirus habayeho kugoboka ababa mu buhanzi n’ubugeni nubwo tutazi umusaruro byatanze

Ku itariki 25 Nzeri mu 2020 hagiyeho Ikigega nzahurabukungu cya miliyoni 300 yo guteza imbere imishinga 23 y’abahatanye. Uwatsinze yahawe miliyoni 10. Abayahawe ntabwo habayeho kugaragaza niba barakoze ibyo bayahewe. Aha nzakora inkuru icukumbuye yerekana uko yakoreshejwe (ndacyatohoza). Impamvu ni uko hari ugiye kuyakoramo ubukwe, hari uwayakozemo umuzingo (album) hari uwagiye kuyatemberamo I Burayi, hari uwashinzemo akabari n’ibindi nkikurikirana. Inganda ndangamuco ari zimwe mu hantu hatanga umusaruro mu guhanga imirimo mishya kandi myinshi. Inteko y’Umuco iherutse kuvugako hagiye kujyaho ikigega nzahura bukungu.

 

Ubuhanzi bw’uyu munsi bukwiye gutunga nyirabwo

Imibare yerekanako ubuhanzi bwinjiza tiliyali $2 ku musaruro mbumbe (GDP) w’isi bugatanga akazi kuri miliyoni 50. Mu 2020 uruganda rw’imyidagaduro rwatanze akazi ku banyamerika miliyoni 4.6. bakaba barabariwe asaga miliyali 446$. Movies na video games zagurishijwe hanze y’amerika zinjije miliyali $28. Muri America nibura creative industry itanga akazi kuri miliyoni 14.2 buri mwaka. Muri Canada uruganda rw’imyidagaduro rutanga akazi kuri 12.9 ku baturage bose bari mu kazi.

Mu Bwongereza uruganda rw’imyidagaduro rutunze 12.3% . I London gusa abasaga 1.2miliyoni bakamirwa n’ibikorwa by’imyidagaduro. Buri mwaka aba babona akazi biyongeraho ku ijanisha rya 4.7.  Raporo yo ku itariki 20 Gicurasi mu 2021 yakozwe na Statista Research Department.

 

Hagiyeho itegeko rirengera ibihango by’abahanzi (intellectual property law)

Iri tegeko ririho ariko ni baringa kuko ntabwo twigeze tubona rigira icyo rimarira abahanzi. Usibyeko bamwe mu bahanzi kubera nta bumenyi barifiteho ntibanazi uburenganzira bwabo.

 

Kubera iki Leta ikwiriye gufata uruganda rw’imyidagaduro nk’ibyana by’ingagi?

Raporo ya Unesco yerekanako mu 2019-2020 kubera coronavirus hatakaye imirimo isaga miliyoni 10 ku isi yose ikaba yarinjizaga miliyali $750.

Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011. Ni imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gishaka ko yiyongera ku buryo mu 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azaba ageze kuri miliyoni 800 z’amadolari.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2017 bwari bufite uruhare rwa 12.7% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Nureba kuva hatangira igitaramo gitangira umwaka mushya gitegurwa na East African Promoters kuva mu 2009 kugeza mu 2020 abahanzi 50 nibo bagihawemo akazi. Barimo abanyarwanda 29 n’abanyamahanga 21. Kidumu niwe wakitabiriye inshuro 3 naho King james akitabira inshuro 6. Mu 2014 nibwo iki gitaramo cyabaye kitarimo umunyamahanga.

Muri Mutarama 2017 nibwo umuhanzi w’umunyarwanda yakiyoboye , The Ben, mu 2018 Meddy arabikora, mu 2020 The Ben arongera. Muri 2010 itike ya make yari 1k amenshi ari 5k. mu 105 itike yaje kuba 10k na 30k. mu 2018 itike yarikubye iba 10k na 5k.

Kwita izina mu 2017 muri Kigali Convention Center hakusanyijwe miliyoni 60 zo gufasha mu mishanga yo kwagura ubuturo bw’ingagi. Kwinjira byari 99.600 muri uwo mwaka wa 2017. Inganda ndangamuco ni zimwe mu hantu hatanga umusaruro mu guhanga imirimo mishya kandi myinshi. Mu 2021  Movies na video games zagurishijwe hanze y’amerika zinjije miliyali $28. Muri Nigeria uruganda rw’imyidaduro rutanga akazi kuruta ubuhinzi. Imibare yerekana ko uruganda rw’umuziki rwa Nigeria ruzaba rufite gaciro ka miliyoni 44$ mu 2023. Ibindi bihugu bifite inganda zateye imbere muri Afurika dukwiriye kwigiraho birimo: South Africa, Ghana, Kenya, Morocco, Algeria, RDC, Angola, Tanzania na Senegal. Ibihangano by’aba bahanzi nibyo uzasanga biyoboye ku ntonde zirimo Billboard hot 100, Uk singles charts n’ahandi.

 Uruganda rw’imyidagaduro rutanga tiliyali 2$ ku musaruro mbumbe w’isi. Ni imirimbo isaga miliyoni 50.  Kimwe cya kabiri ni abagore bakora iyi mirimo. Nirwo rwego rutanga akazi ku bantu benshi bari hagati y’imyaka 15-29.

 

Hakenewe iki?

Ubuhanzi ni umuyoboro mwiza wo gusakaza ubukerarugendo bw’igihugu ku isi yose. Gusakaza umuco, politiki y’igihugu n’icengezamatwara muri rubanda. Niba The Ben akora igitaramo kwinjira ari miliyoni y’amashilingi aho hantu kuhamanika ibirango bya Visit Rwanda nta gihombo gihari. Niba Meddy amaze kurebwa na miliyoni 70 kuri shene ye ya Youtube kuba yakora indirimbo irimbo ingagi, visit Rwanda n’ibindi nta gihombo kirimo. Niba Bruce Melodi azenguruka uburayi ntajyane ibirango bya Visit Rwanda, Coffee, ingagi n’ibindi harimo igihombo. Niba The Ben akorana indirimbo na Diamond igakundwa ku isi hose nyamara nta kirango kirimo cyerekana ubukerarugendo bw’u Rwanda harimo imibare icuritse.  Niba Yvan Buravan azenguruka ibihugu bivuga igifaransa akora ibitaramo (Prix decouvert RFI) nta kintu cyerekana ubukerarugendo ni igihombo. Hakenewe guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi kuko nibwo buteza imbere umuco w’igihugu bugakurura ba mukerarugendo, ntibagiwe gutanga akazi.

Uko byakorwa

  1. Gushyiraho ingengo y’imari ihoraho (National budget)
  2. Gukangurira abashoramari kuza gushyira imari mu ruganda rw’imyidagaduro nkuko bahora bakangurira abaza gushora imari mu zindi nzego.
  3. Kubaka inzego zifite imitegekere irimo abacurabwenge bazi imyidagaduro bitari bamwe bahabwa akazi kuko bavuka mu miryango yabohoye igihugu. Muri Tanzania bafite Basata igenzura ababa mu bugeni no mu buhanzi ku buryo buri mwaka bagaragaza uko amashilingi yinjijwe n’urwo rwego angana. Inaha nta mibare yerekana uko umuziki, filimi, ubugeni byinjiza ndetse biranagora kumenya ayinjiye mu gitaramo runaka kuko buryo buhamye buhari bwo kubigenzura. Nigeria bubatse inzego zihamye, Afurika yepfo nuko , Kenya hari urwego rugenzura rwa ruganda kandi koko ibihugu byubatse umuziki wabyo neza nibyo bihora biza kutwonera mu mirima yacu buri munsi. Ejo bundi Nasty C (South Africa), Khaligraph Jones (Kenya), Nigeria, Tanzania, Uganda nubwo iri kugwa mu manga ariko yahoze yaratwifatiye, RDC abahanzi baho bigize abami hano mu Rwanda kubera umuziki wabo urubatse neza.
  4. Hakenewe kongerera ubumenyi ababa mu ruganda rw’imyidagaduro

Hari umuhanzi wigeze kumbwirako yishyuye producer Bob Pro amubajije indirimbo undi amubwira kongera kwishyura. Hari uwishyuye indirimbo ayibona hashize imyaka ibiri. Ibi ni serivisi mbi batanga kuko RDB yatereye agate mu ryinyo ntijya ihugura ababa mu ruganda rw’imyidagaduro. Iyo urebye abanyamakuru baba muri uru ruganda usanga 90% bari gukora mu buryo bwa kinyeshyamba kuko ntibazi aho biva n’aho bijya. Hari n’ababyisanzemo kubera kubura ahandi berekeza. Hari n’ababisaziyemo ariko bakaba mu mutwe bameze nk’ishyamba ry’isugi. Aba bose bakeneye amahugurwa ndetse abahanzi, abanyamakuru, abatunganya imiziki, abanyabugeni, abakina filimi n’abandi bakaba bagira ubumenyi bujyanye n’ibihe tugezemo. Hari abanyamakuru batinya kwegera abahanzi baba baturutse hanze y’u Rwanda kuko baba batazi icyongereza, igifaransa, igiswayile . aba bakeneye guhugurwa uko batara inkuru, uko zitangazwa n’uko bakora ibiganiro bishobora gukundwa na buri ngeri zose z’abashaka kumenya amakuru ya showbiz. Ibi mvuze muri iyi nkuru bitekerejweho bigakorerwa ubugororangingo byatanga umusaruro uruta uwo twize mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu. Abantu batekereje iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi ntabwo bahaye agaciro ubuhanzi n’ubugeni (uruganda rw’imyidagaduro). Igitabo cyanditswe na RALC na Miniyouth cyerekanako ubuhanzi nta kintu bwinjiza mu ngengo y’imari y’u Rwanda. Bifite ishingiro kuko nta nubwo Leta yigeze ishaka kubutekerezaho ngo ibushoremo imari nyamara mu byerekezo turi kugana twari dukwiriye gushyira ku ibere ubuhanzi, ubugeni, sinema ku buryo mu myaka 28 iri imbere iyo mirimo yazaba itunga ba nyirayo kandi yinjiza akayabo ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

  1. Hakenewe kubaka ibisigaratongo byerekana inkomarume zahihibikaniye muzika nyarwanda

Mu nzu ndangamurage zo mu Rwanda biragoye usibyeko mu zo nasuye kandi jye nasuye zose ntaho nabonye berekana amateka ya Kamaliza, Mariya Yohana, Rugamba Sipiriyani, Nyiranyamibwa, Jay Polly, n’abandi bagize uruhare muri uyu muziki dufite none. Sosiyete nyarwanda yifitemo umuco mubi wo kutubaha abanyabigwi ariyo mpamvu hahora impaka z’ubugoryi zigereranya ibitagakwiriye kugereranywa. Ndetse ugasanga abagize icyo bakora gifatika nta shimwe bahawe yewe nta naho wakura amateka yabo. Mali bila hesabu hupotea bila habari. Ni umugani wo mu giswayile werekanako tugomba kubika ibimenyetso, amakuru n’amateka ya buri kintu cyose cyabayeho kuko ikiragano kizadukomokaho kizagirango twari twarasaze kuko bazashaka amateka y’igitaramo The Ben yakoze akavuyo kakavuka kubera ubwinshi bw’abafana ntaho bazayabona usibye kubarirwa inkuru n’abazaba bariho muri icyo gihe. Bizagorana kubona zimwe muri studio zo hambere zifite amateka zakorewemo imiziki yaharuriye inzira abahanzi dufite none.

 

 

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175