Ibintu 4 wakorera umukunzi wawe ukamwibaburiraho

Iyo abantu bari mu rukundo bahana umwanya uhagije wo kuganira bituma bagenda barushaho gusobanukirwa imico yabo, ibyo umwe akunda n’ibyo yanga bikabafasha gukomeza urukundo bagiranye.

May 4, 2023 - 11:38
May 4, 2023 - 14:53
 0
Ibintu 4 wakorera umukunzi wawe ukamwibaburiraho
Thefacts.rw yaguteguriye ibyo wakora kugira ngo urukundo rwawe n'uwo mwashakanye rukomeze gusagamba, (photo; Internet)

Usanga abantu iyo bamaze kujya mu rukundo cyangwa gushakana badakomeza kwita ku byatuma urukundo rwabo rurushaho kuryoha.

Hari bimwe mu bintu ushobora gukorera umukunzi wawe akarushaho kukwiyumvamo uko iminsi ishira bikaba byatuma murushaho kuryoherwa n’urukundo rwanyu.

1. Gusohokana kenshi gashoboka

Iyo usohokanye n’umukunzi wawe mubona umwanya wo kongera kwita ku rukundo rwanyu no kwishimana muri hamwe. Icyo gihe mwishimira ndetse mukarushaho kuganira icyatuma mukomeza kuryoherwa n’urukundo.

2. Kumugenera igihe gihagije

Igihe ni kimwe mu bintu byubaka urukundo rw’abantu kuko kibafasha kurushaho kumenyana.

Iyo abantu bari mu rukundo bahana umwanya uhagije wo kuganira bituma bagenda barushaho gusobanukirwa imico yabo, ibyo umwe akunda n’ibyo yanga bikabafasha gukomeza urukundo baziranye.

Igihe abari mu rukundo bahana kiri mu bituma rushobora gushinga imizi.

3. Kunoza itumanaho ryanyu

Aho Isi igeze ubu itumanaho ni kimwe mu bintu byahinduye isura ku buryo utarishyizemo imbaraga ushobora gusanga umubano wawe wangiritse.

Niba ushaka ko umukunzi wawe akomeza kukwiyumvamo ni ingenzi kunoza itumanaho rigakomeza kuba ku rwego rwo hejuru.

4. Mubwire iteka ko umukunda

Kenshi iyo abantu bamaze kubana nk’umugabo n’umugore usanga bataba bakibwirana ko bakundana. Si uko baba badakundana ahubwo uba usanga batabiha agaciro cyane. Iyo ubwiye umukunzi wawe ko umukunda bituma akomeza kukwiyumvamo cyane.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366