Kenya: Perezida William Ruto akomeje kugaraguzwa agati na Raila Odinga

Ni imyigaragambyo ishingiye ku kwamagana uko amatora yemeje William Ruto nka Perezida wa gatanu wa Kenya yagenze, ariko abigaragambya bakanashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy’imibereho ihenze muri Kenya.

Apr 17, 2023 - 09:18
Apr 17, 2023 - 16:34
 0
Kenya: Perezida William Ruto akomeje kugaraguzwa agati na Raila Odinga


Azimio La Umoja One Kenya riyobowe Raila Odinga, ryatangaje ko rigiye gutangiza ubukangurambaga bwo gushaka abandi bantu bazaryiyungaho mu myigaragambyo riri gutegura kuko ibiganiro na Perezida William Ruto bigenda biguru ntege.

Ni imyigaragambyo yo ishingiye ku kwamagana uko amatora yemeje William Ruto nka Perezida wa gatanu wa Kenya yagenze, ariko abigaragambya bakanashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy’imibereho ihenze muri Kenya.


Iheruka kuba yakozwemo ubugizi bwa nabi, inagwamo umunyeshuri w’imyaka 31 wigaga muri kaminuza aho n’abantu basaga 200 batawe muri yombi.
Odinga ubwe niwe uri kuyobora ibikorwa byo gukangurira abantu kuzitabira iyo myigaragambyo mu Murwa Mukuru Nairobi nyuma y’iminsi mike atangaje ko bazayisubukura nyuma y’Igisibo cya Ramadhan.


Abari gutegura ibyo bikorwa babwiye The Nation ko batangiye gushishikariza abo mu nzego zitandukanye kubiyungaho, umunsi ngo abashyigikiye Ruto bamugiriye inama yo kwivana mu biganiro byo kwiga ku ngingo zitandukanye batumvikanaho.


Muri abo ngo harimo abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamadini, ibigo by’amashuri, amashyirahamwe y’abacuruzi, ay’abahinzi, abakora ubucuruzi buciriritse na sosiyete sivile.


Ku rundi ruhande ariko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Agace ka Belgut ko mu Ntara ya Kericho, Nelson Koech, yavuze ko Perezida Ruto agomba kwivana muri ibyo biganiro ahubwo akita ku kurinda ibikorwaremezo by’Abanya-Kenya mu gihe Odinga yaba agikomeje gutegura ibyo bikorwa bye.


Ati “Nta mpamvu y’ibiganiro n’amabandi ari guteza ibibazo. Simbona impamvu y’ibiganiro n’abantu ku giti cyabo barajwe ishinga no kuzengereza no kwiba abaturage cyane mu Mujyi wa Nairobi bitwaje imyigaragambyo.”

Azimio igaragaza ko Ihuriro Kenya Kwanza, Perezida William Ruto abarizwamo rikomeje kugenda buke mu gushyiraho Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rizitabira ibyo biganiro nk’amayeri yo kubitinza, rikavuga ko bazahagarika imyigaragambyo ari uko ibyo basaba byubahirijwe.

Kuri ubu Azimio yo yashyizeho Paul Mwangi, Makau Mutua n’Umuyobozi w’Ishyaka Jubilee, Jeremiah Kioni nka bamwe mu bazaba bayihagarariye mu biganiro na Kenya Kwanza.


Ambasade ya Amerika, Canada, Australia n’u Bwongereza ziherutse gutegeka Leta ya Kenya gushaka igisubizo cyihuse cyahagarika imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ikomeje kwangiza byinshi, aho banagaragaza ko batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye yagejeje ku butegetsi Perezida Ruto bitaciye mu mucyo.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366