Ngo Ubushinwa ntibushobora kwihanganira uruzinduko rwa Nancy Pelossi muri Taiwan

Leta y' Ubushinwa yatangaje ko mu gihe umuyobozi w'inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe bwa America,Nancy Pelossi yafata urugendo rwerekeza muri Taiwan nk'uko bisanzwe Bivugwa, America ikwiye kwirengera ingaruka zakurikiraho.

Jul 27, 2022 - 20:36
Jul 27, 2022 - 20:35
 0
Ngo Ubushinwa ntibushobora kwihanganira uruzinduko rwa Nancy Pelossi muri Taiwan

Amerika ivuga ko nta gahunda Pelosi afite yo gusura Taiwan, gusa amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugore yari afite iyi gahunda muri Mata 2022 ariko ikaza gusubikwa bitewe n’uko yasanzwemo COVID-19.

Nancy Pelosi kandi aherutse kwanga kugira byinshi avuga kuri uru ruzinduko ariko yemeza ko “Ari ingenzi ko Amerika yereka Taiwan ko iyiri inyuma.”

Guverinoma y’u Bushinwa n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze imyaka myinshi bisa n’ibitavuga rumwe kuri Taiwan.

U Bushinwa buvuga ko iki kirwa ari icyabwo ari naho buhera buvuga ko imyitwarire ya Amerika yo gushaka kugaragaza Taiwan nk’igihugu cyigenga ari ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Wei Fenghe aherutse gutangaza ko igihugu cye kizarwana inkundura igihe cyose hazaba habayeho ibikorwa byo kuyomoraho Taiwan ifatwa nk’intara y’icyo gihugu.

Kuba Nancy Pelosi yasura Taiwan, u Bushinwa bwemeza ko yaba ari gahunda ya Amerika igamije kugaragaza aka gace nk’igihugu cyigenga.

Kuwa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Zhao Lijian yavuze ko Nancy Pelosi nakandagira Taiwan Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirengera ingaruka.

Ati “Tuzafata imyanzuro n’ingamba bikomeye kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirengera ingaruka zose bizabyara.”

U Bushinwa buvuga ko uru ruzinduko rubaye byaba ari agasuzuguro gakurikira akagaragajwe muri Mata 2022 ubwo Abadepite ba Amerika batandatu basuraga Taiwan.

Nancy Pelosi afata nk’umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahora barebana ay’ingwe n’u Bushinwa cyane ko uyu mugore akunze kubugaragaza nk’igihugu kidashobotse. Akunze kuvuga ko u Bushinwa ari igihugu kitubaha uburenganzira bwa muntu.