Hinjijwe miliyari 493.7 Frw mu 2022 mu bukerarugendo  bw’u Rwanda

Iryo shoramari ryanditswe mu mwaka ushize ryitezweho guhanga imirimo 57,000 yiganjemo izahabwa Abanyarwanda, ndetse ikaba izafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 bitarenze mu 2024.

May 4, 2023 - 13:18
May 4, 2023 - 15:41
 0
Hinjijwe miliyari 493.7 Frw mu 2022 mu bukerarugendo  bw’u Rwanda
RDB yavuze ko urwego rw'ubukerarugendo ruri gutera imbere cyane, (photo; Internet)

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2022 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 445 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 493.7 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni mu gihe mu mwaka wa 2021 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 164 z’amadolari y’Amerika, bikaba bisobanuye ko hagaragaye ubwiyongere bwa 171.3% mu madovize yinjijwe mu mwaka ushize. 

Iyo mibare mishya yatangajwe muri raporo ngarukamwaka ya RDB, igaragaza ibyagwezeho mu iterambere ry’u Rwanda mu mwaka wa 2022 cyane cyane mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, kongera ubumenyi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ubwo bwiyongere mu bukerarugendo bushimangira ko u Rwanda rurimo gutera intambwe nzima mu kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. 

Yagize ati: “Ibyo twagezeho mu rwego rw’ubukerarugendo mu mwaka wa 2022 byari umwihariko… Pariki z’Igihugu zasuwe na bamukerarugendo 109,800 na bo biyongereye ku kigero cya 142.4 ugereranyije n’umwaka wa 2021.”

Yakomeje agaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi butanga umusaruro uri hejuru cyane, bwinjije miliyoni 113 z’amadolari y’Amerika, yarenze ayinjijwe mu 2019 ku kigero cya 6%.

Madamu Clare Akamanzi yavuze ko iyo ntambwe nziza yatewe mu guharanira iterambere rirambye mu gihe u Rwanda n’Isi yose bigihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. 

Izahuka ry’urwego rw’ubukerarugendo ryageze ku kigero cya 89.3% ugereranyije n’umwaka washize. 

Gahunda yo kwakira Inama Mpuzamahanga n’ibindi bikorwa (MICE) na yo yagaragaje impinduka zitangaje kuko yinjije miliyoni 62.4 z’amadolari y’Amerika mu nama n’ibikorwa 104 byakorewe mu Rwanda.

Izo nama n’ibikorwa byitabiriwe n’abasaga 35,000 baturutse mu mpande enye z’Isi. 

Madamu Kamanzi yakomeje agaragaza ko ibicuruzwa na serivisi byatanzwe mu 2022 byiyongereye ku kigero cya 40.5% ugereranyije n’umwaka wabanje. 

Ati: “Iki ni ikimenyetso cyiza cy’uko ubukungu bwacu burimo gutera imbere nubwo habayeho ihungabana ry’uruhererekane rw’ubucuruzi mpuzamahanga.”

Iyi raporo kandi yongera gushimangira ko u Rwanda rwanditse ishoramari rya miliyari 1.6 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari 1,775.2 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Iryo shoramari ryanditswe mu mwaka ushize ryitezweho guhanga imirimo 57,000 yiganjemo izahabwa Abanyarwanda, ndetse ikaba izafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 bitarenze mu 2024. 

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366