Kwibuka#29 i Kinyinya: Baduheraga igikoma mu nkweto zinuka, twaratotejwe kugeza n'aho twihakanywe n'abo twizeraga-NSANZIMANA Syliver

Ku nshuro ya 29 hirya no hino ku Isi cyane cyane mu Rwanda mu gihe cy'iminsi 100 hibukwa Abatutsi bishwe 1994, abaturage byu mwiharikoAbacitse ku icumu bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu cyahoze ari Segiteri ya Kinyinya ubu ni mu kagari ka Gasharu na Murama kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, batangaje ko iyo ingabo z'Inkotanyi za RPA zitabatabara ubu nta Mututsi uba ubarizwa kuri ubu butaka.
Nyuma yo gusiragizwa, gutotezwa, gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa, kwicwa urwagashinyaguro, Bamwe mu Batutsi bari batuye muri uyu murenge wa Kinyinya ariko bacitse ku icumu barimo NSANZIMANA Syliver warotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bavuga urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside aho gukomeza kubeshywa ko Jenoside itateguwe.