Nyaruguru: Ubukangurambaga bunyuze mu marushanwa yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Kuri uyu wa 5 tariki ya 13 Ukuboza 2024, ku kigo cy’urubyiruko ku Munini mu karere ka Nyaruguru habereye ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no kubungabunga uburenganzira bwabo binyuze mu marushanwa y’urubyiruko mu byiciro bitandukanye.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere harimo ushinzwe itorero ku rwego rw’akarere; ushinzwe urubyiruko, umuco na sport; uhagarariye uburezi mu karere; abahagarariye RIB; uhagarariye Police ndetse Isange One Stop Center aho batanze inama zitandukanye mu kurengera uburenganzira bw’umwana naho bagana mu gihe bwahutajwe.
Mu byiciro byahatanirwaga muri aya marushanwa, habanje imivugo hakurikiraho ikinamico, hasoza indirimbo n’imbyino bigezweho ndetse ni’ibya gakondo. Bamwe mu banyempano batsinze batanga ubuhamya ko aya marushanwa ari ingirakamaro kandi ko yagakwiye guhoraho kugira ngo bage bipima urwego bagezeho.
Umwarimu wo mu mashuri abanza, Nshimiyimana Emmanuel, wo mu murenge wa Rusenge, uhagarariye itsinda ryabyinye, yagize ati “Kuva twatangira ni ubwa mbere twari tubonye amahirwe yo kujya ku rubyiniro. Ikibazo dufite ni ibijyanye n’ibikoresho, ariko muri bike dufite tugomba kwiyeranja tugakosora zimwe mu mbogamizi twabbonye kuko tuba dufite intego twumva twifuza kugeraho.”
Yakomeje agira ati “Plan itera inkunga uyu mushinga ari na wo waduhurije ahangaha, akenshi na kenshi ni na yo ibana natwe. Twasabaga inkunga ko bajya badutegurira amarushanwa, abarushije abandi bagakomeza, no kwagura imirenge ihatana ikaba myinshi.”
Uwitwa Niyongere Valentine na we w’i Bunge muri Rusenge uhagarariye itsinda 'Ngirankugire' ryegukanye umwanya wa mbere mu kiciro cy’ikinamico, avuga ko “Twatangiye turi abantu bakeya turiyegeranya none duhise tuba abambere. Imbogamizi twahuraga na zo ni uko twabaga dufite isoni ariko ubungubu nta soni tukigira dusigaye dukina turi ntazo.”
Abayisenga Pacifique, uhagarariye itsinda ry’imbyino zigezweho ryo muri Muganza, avuga ko General Benda ari we mubyinnyi w’ikitegererezo kuri we mu Rwanda. Akongera ati “Ndi kumwe n’abandi 2. Buri wese afite telephone, akabyino umuntu yabonye kuri Tik Tok akakatwreka tukakigana twagakunda tugahuza tukongeramo n’ibindi byacu kandi ntago bimbuza gukurrikirana amaomo yange. Mba numva ko nzaba umu-star nkamera nka ba General Benda nyine nkajya m-performing-a muri music z’abahanzi.”
Fabrice NTANENGE, umuyobozi ushinze ibikorwa bya Assocciation Bamporeze mu Rwanda hose, akaba yasobanuye ko impamvu y’aya marushanwa ari ukugira ngo abana bagire uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Assocciation Bamporeze ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda hose. Iyi project yitwa Rindwa Child Protection Project ifite intego zo kugira ngo umwana amenye uburenganzira bwe, uko yabigenza aramutse akorewe ihohoterwa cyangwa abonye n’abandi bari kurikorerwa. Ni muri muri urwo rwego rero twateguye aya marushanwa dushaka ko n’umwana abigiramo uruhare kandi yagenze neza.”
Uhagarariye Plan International Rwanda na we yasobanuye ko gutera inkunga uyu mushinga ari iby'agaciro gakomeye
Aya amarushanwa yasojwe mu masaha ya saa kumi, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kurinda uburenganzira bw’umwana ndetse n’ihotererwa iryo ariryo ryose rimukorerwa ni inshingano ya buri wese.” Akaba yarateguwe na Assocciation Bamporeze ku nkunga ya Plan International Rwanda mu mushinga wiswe Rindwa child protection project, uri gukorera muri aka karere ka Nyaruguru by’umwihariko mu mirenge yahatanye ari yo Rusenge, Munini ndetse na Muganza.
Mu bindi bikorwa uyu mushinga uteganya harimo guhugura ababyeyi 330 bo muri iyi mirenge kubijyanye no kurera abana mu buryo buboneye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana muri community zabo. Uzategura ubukangurambaga kandi ku rwego rw’akarere kubijyanye no kongera ingengo y’imari mu kurinda uburenganzira bw'umwana ndetse no guha agaciro ibitekerezo b’umwana mu gutegura igenamigambi.
✏ Gilbert Ukwizagira
