Humble Jizzo yajyanye n'umugore we muri Amerika bishyira ku iherezo imikorere ya Urban Boys yari isanzwe icumbagira

Humble Jizzo washakanye n’umunyamerikakazi witwa Amy Blauman mu 2018 yamaze kwerekeza muri Amerika.

Jul 24, 2021 - 06:41
Jul 24, 2021 - 06:41
 0
Humble Jizzo yajyanye n'umugore we muri Amerika bishyira ku iherezo imikorere ya Urban Boys yari isanzwe icumbagira

Manzi James yashakanye na Amy Blauman ku ya 24 Ugushyingo mu 2018. Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitaruye umujyi wa Rubavu. Humble Jizzo yashakanye n’uyu muzungukazi nyuma yo kumarana imyaka itanu bakundana. Muri uwo mwaka yamuherekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kwibaruka umwana w’umukobwa bise Manzi Ariela.

Humble Jizzo yashyize amafoto kuri Instagram ye yerekana ko yerekeje muri Amerika ku buryo ushobora kwibaza aho itsinda rya babiri risigaye. Urban Boys iheruka indirimbo bari kumwe mu 2019. Umwaka urashize. Mu minsi ishize Nizzo yakoze indirimbo ari kumwe na Social Mulla na Peace Joli bitangira guhwihwiswa ko nta kabuza iri tsinda ryaba riri mu marembera. Mu gihe uyu muryango wa Humble Jizzo wafata icyemezo cyo kutazagaruka mu Rwanda, ibikorwa bya Urban Boys bya bigeye ku iherezo.

 

 Reba hano agiye muri Amerika yaherukagayo mu 2018

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175