Umunyamerikakazi n’Abarusiya babiri berekeje mu isanzure

Umuhanga mu by’isanzure w’Ikigo cy’Abanyamerika, NASA na bagenzi be babiri bo mu Burusiya, boherejwe mu gice kiberamo ubugenzuzi bw’ibyogajuru n’ubushakashatsi ku isanzure, International Space Station, bakazamarayo amezi atandatu.

Feb 20, 2021 - 06:55
 0
Umunyamerikakazi n’Abarusiya babiri berekeje mu isanzure

Umunyamerikakazi Kate Rubins n’Abarusiya Sergey Ryzhikov na Sergey Kud-Sverchkov, berekeje iy’isanzure kuri uyu wa Gatatu, bazamukira muri Baikonur Cosmodrome mu Majyepfo ya Kazakhstan kuri uyu wa Gatatu.

Bazamukiye mu kigendajuru Soyuz cy’u Burusiya, bikaba ari ubwa kabiri Rubins na Ryzhikov bagiye mu isanzure, n’ubwa mbere kuri Kud-Sverchkov.

Nibwo bwa mbere ikigendajuru Soyuz gitwaye abagiye ku isanzure kikanyura iy’ibusamo, ku buryo ari urugendo rugomba gufata amasaha atatu bakaba bageze kuri International Space Station. Mbere byatwaraga igihe gikubye icyo inshuro ebyiri.

Aba bahanga mu by’isanzure kandi banafite agakinisho kitwa Yuri, kahawe izina n’umugore wa Kud-Sverchkov, gafatwa nk’akazatanga ikimenyetso cy’uko bageze mu gice ikintu gishobora kureremba mu kirere ubwo kazaba katagishobora gufata hasi mu kigendajuru, ari nabwo bazamenya ko bageze mu isanzure.

Rubins, Ryzhikov na Kud-Sverchkov kandi bazahura n’abandi bahanga mu isanzure barimo umunyamerika Chris Cassidy n’Abarusiya Anatoly Ivanishin na Ivan Vagner. Cassidy, Ivanishin na Vagner bazava mu isanzure bakoresheje Soyuz, bakazagaruka ku Isi ku wa 21 Ukwakira.

Ni ubwa kabiri Rubins agiye mu isanzure, noneho biba ku isabukuru ye y’amavuko. Biteganyijwe ko azatorera Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu isanzure, nk’uko byatangajwe na NASA, ari nako byagenze mu 2016 ubwo yamaragayo amezi atandatu hagati ya Nyakanga na Ukwakira 2016, akabikora ari mu bilometero 400 uvuye ku Isi.

Biteganyijwe ko uru rugendo ruzakorwamo ubushakashatsi ku bintu bitandukanye birimo gukomeza ubwo yari yatangiye kuri DNA bukorewe mu isanzure, ubujyanye n’imikorere y’urwungano rw’amaraso, anifashishe Cold Atom Lab, igikoresho gifasha abari mu isanzure kubona ubukonje bukenerwa mu bushakashatsi bwihariye.

Ni igikorwa kandi kibaye mu gihe Isi irimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 abantu bajya mu isanzure, izaba ku wa 1 Ugushyingo mu butumwa bw’amezi atandatu ya Rubins.

Muri uru rugendo kandi, aba bahanga bazasangwa mu isanzure n’irindi tsinda rizazamurwa na SpaceX Crew-1. Izaba itwaye abantu bane bo bazajya mu isanzure kubera ibikorwa by’ubucuruzi. Biteganywa ko uru rugendo ruzaba hagati mu Ugushyingo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175