Noheli yararikoze! Abana babiri bapfuye impano za Noheli mushiki wabo araswa mu gituza

Muri USA abana babiri b'abahungu barwanye bapfa impano za Noheli bafite imbunda birangira mushiki wabo wari uteruye uruhinja araswa arapfa.

Dec 27, 2023 - 21:21
Dec 27, 2023 - 21:31
 0
Noheli yararikoze! Abana babiri bapfuye impano za Noheli mushiki wabo araswa mu gituza

Abahungu babiri b'abavandimwe umwe w'imyaka 14 n'undi w'imyaka 15, batawe muri yombi nyuma y'amakimbirane bagiranye bapfa impano za Noheli umwe akarasa mushiki wabo arapfa.

Ibi byabaye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika, aho ibibazo byatangiye ubwo abavandimwe bari bavuye guhaha bari kumwe na nyina, Jooyce, na mushiki wabo Abrielle Baldwin w'imyaka 23 wari ufite uruhinja rw'amezi 10.

Ubwo bageraga mu rugo, wa muhungu w'imyaka 14 yateye amahane ko bahaye mukuru we impano nyinshi kumurusha, batangira gushondana bya hato na hato.

Ubwo batonganaga, nibwo mushiki wabo Abrielle Baldwin yaje guturisha murumuna we w'imyaka 14, ariko undi ararakara ahita amurasa isasu mu gituza ahita apfa.

Wa muhungu w'imyaka 15 yahise aza nawe yarakaye ahita afata indi mbunda na we arasa murumuna we arakomereka ariko ntiyapfa. Aba bahungu bose, bakaba bakoresheje imbunda ntoya zo mu bwoko bwa pisitoru. 

Sheriff Bob Gualtieri wa polisi yabwiye abanyamakuru ko uyu muhungu mukuru, w’imyaka 15, yahise yiruka agahunga, icyakora akaba yemeje ko uruhinja rwa mushiki wabo rutapfuye ari muzima kuri ubu. 

Murumuna we, w’imyaka 14, yajyanywe kwa muganga yakomeretse bidakomeye, kandi azahita ajya gufungwa nava mu bitaro, nk’uko polisi ibivuga.