Kurongora kabiri mu cyumweru birinda kandi bivura indwara nyinshi

Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze kabiri mu cyumweru ni bimwe mu byagufasha kwirinda kanseri y'udusabo tw'intanga ku bagabo ndetse bikanavura umunaniro ukabije.

Feb 23, 2022 - 15:50
Feb 23, 2022 - 15:57
 0
Kurongora kabiri mu cyumweru birinda kandi bivura indwara nyinshi

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina bifasha ubuzima bwawe kumera neza haba mu mitekerereze cyangwa se mu gihagararo.

Twabateguriye imwe mu mimaro ikomeye yo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bwawe.

1. Gukora imibonano mpuzabitsina bifasha umutima gutera neza

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyishi, bafite amahirwe make yo kurwara indwara z'umutima n'umuvuduko ukabije w'amaraso. Ariko ubu bushakashatsi na none buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikabije ku bagabo, bishobora kubaviramo ku rwara indwara z'umutima n'umuvuduko ukabije w'amaraso.

2. Burya ngo gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

Ubu bushakashatsi bawagaragaje ko uko amaraso atembera neza mu mubiri, ari na ko umutima wawe uba ufite ubuzima buzira umuze. Ni muri urwo rwego bavuga ko abagore bakuze, iyo bakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nyishi bakanarangiza bibafasha cyane guca ukubiri n'umuvuduko ukabije w'amaraso.

3. Na none gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubudahangarwa bw'umubiri

Ubushakashatsi bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ibyiri mu cyumweru, baba bafite ubudahangarwa buri hejuru ugereranije n'abatayikora cyangwa bayikora inshuro ziri munsi yazo.

4. Gukora imibonano mpuzabitsina burya ngo ni imwe ntwaro zikomeye zo kwirinda kanseri ifata udusabo tw'intanga

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2003 bwagaragaje ko umuntu usohora kenshi, aba afite amahirwe make yo kudwara kanseri y'udusabo tw'intanga. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 30,000, bwagaragaje ko abagabo byibura basohora inshuro 21 mu kwezi baba bafite amahirwe make yo kudwara kanseri y'udusabo tw'intanga, ugereranije n'abasohora inshuro ziri hagati ya 4-7 mu kwezi, nk'uko byemejwe na none n'ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016.

5. Gukora imibonano mpuzabitsina byirukana umunaniro. 

Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2019 bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina, bifasha mu kuvubura imisemburo ya oxytocin na endorphins,igira uruhare mu gutuma umuntu yumva atuje.

6. Gukora imibonano mpuzabitsina byagufasha guca ukubiri n'ikibazo cyo kubura ibitotsi

Imisemburo ya oxytocin, dopamine, na endorphins ifasha mu kugabanya stress (kujagarara). Igira n'uruhare mu gutuma umuntu asinzira neza. Ngo iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina akarangiza, hari umusemburo uhita uvuburwa mu mubiri we witwa, prolactin. Uyu musemburo utuma umuntu yumva anezerewe mu mubiri we, kandi atuje.

Ikitondetwa

Nubwo tubonye ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bwacu, tukaba tunabizi ko ari igikorwa cyo kwishimisha, gusa twibuke ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bishobora kutuviramo ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no gutwara inda zitateganyijwe. Nibyiza ko dukoresha agakingirizo n'ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda 

Chekhov Journalist ✅