Abagaganga ni mutabare

Abashakashatsi bari gutangaza ko hari indwara yitwa HAUT DEBIT MENTAL iterwa no kubura Amafaranga yibasiye benshi mu isi kuri ubu

Sep 2, 2022 - 18:16
Nov 21, 2022 - 10:19
 0
Abagaganga ni mutabare

Imihanda y'isi yose, aho wagera hose haba mu bihugu bikize cyangwa bikennye, haba mu mugi yabyo cyangwa mu byaro umubare mumini bari gutangaza ko ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 n'ingaruka z'intambara yo muri Ukraine byateye ubukene bukabije. Kuri ubu kugira ngo ubone amafaranga yo kugutunga biri gusaba ukwirenga mumitekerereze ushaka aho wakura amafaranga.Uko kwirenga mumitekerereze ushaka aho wakura amafaranga ubivamo ubwonko bwabaye igisenzegeri.Uku gushoberwa wabuze aho ukura amafaranga nibyo Abashakashatsi bise HAUT DEBIT MENTAL.

Abantu baba mu migi bo babyumva neza, kuko ubuzima bwose bushingira kukuba ufite amafaranga, kuko utayafite nta kintu wabona, kandi kugira ngo ubone amafaranga bisanzwe bizwi ko hari ugomba kuba yayakuye mu mufuka we nawe ukayashyira mu wawe. Igihe rero mwese mutegereje uwayakura mu mufuka we ngo ayabahe kandi nawe atiteguye kuyarekura niho ibibazo bitangira.

Iyo wabuze aho uyakura amafranga urara utekereza bikakurenga ukagera aho ugashoberwa. Ibyo iyo birangiye ugerageza kwhagararaho byatangira kukurenga nyuma ugafata umwanzuro wo gutangira kuguzaguza abo muziranye boose. Ari ko nyuma ugakomeza kwibaza uko bagufata nyuma yo kubaguza no kubishyura bikaba ingorabahizi. Ibyo bihe rero ujya kubivamo wabaye igisenzegeri mu bwonko washobewe,uri guhungetwa mubitekerezo. Ako kanya HAUT DEBIT MENTAL iba yagushyitse.

Kuri ubu kubura amafaranga bivuze kubura n'ubwenge mu buzima busanzwe. Iyo nta mafaranga ntiwakiga kandi  ntacyo wakora utayafite.Mu mwaka wa 2019 muri Brazil ubushakashatsi bwerekanye ko  abantu 60% nta giceri na kimwe bagiraga kuri konte zabo, kandi kuba nta giceri bagiraga ntibyatewe nuko bari abanebwe cyangwa  batize. Ahubwo uburyo imiyoborere y'isi imeze ubu, ikoze kuburyo amafaranga ukorera n'ubundi uyaguramo bike mu byo ukeneye bikarangira nta giceri na kimwe wasigaje cyo kujya kuri konte.

Muri iki kinyejana kirihuta cyane kuburyo wa kihugura muri byinshi yewe ukagira ikinyabupfura n'ibindi byose ubundi ubifite byagasobanuye kugira ubuzima bwiza ukaba ufite n'amafaranga ari ko si ko bimeze, kuko ubu si ngombwa ngo ube ufite imodoka kugira ngo ujye mu mugi runaka cyane mugihugu gifite ingamba zihamye zo gutwara abantu , si ngombwa ngo ube warubatse inzu kugira ngo ubone aho utura ,icyo bisaba ni ukuba gusa ufite amafaranga. Amafaranga uyafite ujya aho ashaka hose, agakora ibyo ashaka byose uko abishaka nuko abyifuza kose. 

Nyuma yo kwisuzuma se usanze nawe iyi Ndwara HAUT DEBIT MENTAL yarakwatatse cyangwa wowe ibyo bireba abandi wowe ntacyo bikubwiye. Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwa Elida shafile wo muri kaminuza ya Harvard mu nyandiko bise scarcity unwealth of thinking about lack of reasorces and people's lives in any organization yakoze muri uyu mwaka wa 2022.

Files