Amafoto: Bimwe mu bihe wakwibuka byaranze Siporo mu myaka 4 ishize

Mu myaka ine ishize (2017-2021), habayemo ibikorwa bitandukanye mu mukino, ariko FunClub yagerageje kwegeranya amafoto y’ingenzi kurusha andi, yibutsa ibihe bikakaye muri icyo gihe gishize.

Mar 23, 2021 - 08:33
Mar 23, 2021 - 08:43
 0
Amafoto: Bimwe mu bihe wakwibuka byaranze Siporo mu myaka 4 ishize

Muri iyi myaka ine, habayemo ibikorwa bitandukanye, birimo gutakaza ibikombe byombi (Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro) kuri APR FC, kwegukana igikombe cy’Amahoro kuri AS Kigali FC, kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuri Kiyovu Sport.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, umwe bakinnyi baserukiraga u Rwanda marushanwa akomeye ahuza abagore, ari we Girubuntu Jeanne d’Arc yaratunguranye ahagarika gukina kubera uburwayi atigeze avuzwa, basaza be barimo Ndayisenga Valens nabo bahagarika gukina mu buryo bwatunguranye bahita berekeza ku mugabane wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byabaye muri iyi myaka ine ishize, ariko Thefacts yagerageje kuraranganya amaso ishakamo amafoto y’ibikorwa bihagarariye ibindi muri iyo myaka ine ishize.

Harimo kandi ko, ikipe ya Rayon Sports FC yerekanye abakinnyi izakoresha ndetse abakunzi b’iyi kipe bakitabira icyo gikorwa, harimo kandi Hakizimana Muhadjiri wari wasinyiye ikipe ya Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Bizimana Djihadi wasinyiye Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwo abakunzi ba Rayon bari baje kuyishyigikira ku mukino wa Gor Mahia
2018-2019 Rayon yerekanye abakinnyi yagombaga gukoresha muri uyu mwaka w'imikino
2018-2019 As Kigali FC yaguze abakinnyi benshi barimo abanyamahanga
Kalimba Alice niwe watsindiye Amavubi y'abagore igitego ku mukino wa mbere, muri Cecafa yaberaga mu Rwanda
2018-2019 As Kigali FC yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze 2-1 Kiyovu
Mugunga Diedonne (Buruchaga) yatoje Kiyovu imikino ibanza gusa ahita atandukana nayo
2019-2020 APR FC yakuye amanota atatu kuri Marines FC, mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda
Ubwo Didier Gomez yari avuye muri Sudani aje kureba umukino wa Rayon kuri Sitade ya Kigali
Farouk Saifi wakiniraga As Kigali FC ubu nta kipe ashaka
Frank Kalanda wakiniraga As Kigali FC, yasubiye gukina iwabo muri Uganda
2018-2019 ubwo Haruna Niyonzima yasinyaraga amasezerano As Kigali FC
2018-2019 Scandinavia WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y'abagore
Igitego Rutanga yatsinze Gor Mahia kuri Sitade ya Kigali
Girubuntu Jeanne d'Arc yahagaritse gukina mu buryo butunguranye
Umutoza Munyankindi Jean Paul, ubwo yatozaga Gicumbi FC yanganyije na Rayon 1-1 mbere yo guhagarika shampiyona
Ubwo Ishimwe Kevin yatsindiraga APR FC mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya
Ubwo Rayon yari imaze gutsinda 1-0 Kiyovu, Kimenyi yari yishimye cyane
Ubwo Ubuyobozi bwa Kiyovu bwasinyanaga amasezerano y'imikoranire na UAP
Nyuma y'umukino APR FC yatsinzemo 2-0 Rayon, Adil yahise ajya gushimira abafana
2019-2020 ubwo Lague yababazaga Rayon kuri Sitade Amahoro
2018-2019 ubwo Muhadjiri yaburiraga igitego APR FC, bagatsindwa na As Muhanga 2-1
Mugunga Yves niwe watsindiye APR FC i Muhanga ubwo bahatsindirwaga
Bizimana Yannick ubwo yakinaga muri As Muhanga, yatsinze ibitego 2 ikipe ya APR FC
Iyi APR FC ya 2018-2019 yasoje umwaka nta gikombe na kimwe ibonye
Iyi As Muhanga yatsinze 2-1 APR FC i Muhanga
Mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro wahuje Kiyovu na As Kigali FC
Kiyovu yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
2018-2019 Bizimana Djihadi yasinyiye Beveren yo mu Bubiligi
Ababyeyi ba Rwabuhihi Placide ntibajya babura kuri Sitade
Ruremesha Emmanuel yari yabwiwe ko nta Licence A na B yabonye kandi yaratsinze
Ubwo Amavubi yari muri Ethiopia, Mashami asuhuzanya na Abraham Mebrahtu utoza Ethiopia
Manace Mutatu akiri muri Gasogi United, ntabwo yatinze kwiyereka abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda
Ubwo Rutanga yari amaze gutsinda As Kigali FC kuri Sitade Amahoro
Ubwo Rutanga yashimirwaga n'abafana ba Rayon kuko yari amaze kubatsindira Kiyovu kuri Sitade ya Kigali
Ubwo Kwizera Pierrot yatangiraga imyitozo ye ya mbere muri As Kigali FC
Umutoza Dr Nably yari umwe bari bakunzwe n'abakinnyi ba APR FC
Muvunyi akiyobora Rayon, yageze mu matsinda ya Caf Confederation Cup
Shavy Babicka ni umwe mu bakinnyi ba Kiyovu batanze akazi kuri ba myugariro
Javier Martinez watozaga Rayon, ubwo yari yaje ku Mumena kureba umukino wa Kiyovu
Sugira Ernest ubwo yari mu bihano bya APR FC, akajya akorera imyitozo mu Intare FC
Robert Saba, ubwo yari amaze gutsinda igitego ku mukino wa Police FC ariko agahita asaba ubufasha bw'abaganga
Ubwo Hakizimana Muhadjiri yerekanwaga nk'umukinnyi wa Emirates FC
Djuma Kaseja ubwo yahaga ibendera Ntamuhanga Thumaini, KMC igiye gukina na As Kigali FC kuri Sitade ya Kigali
Haruna ubwo yagarukaga mu Rwanda, ntabwo yahatinze kuko yahise asubira muri Yanga SC
Jules Ulimwengu niwe watsindiye Rayon igitego ubwo batsindaga TP Mazembe muri Cecafa Kagame Cup 2019
Kone yaciye muri Gasogi United ariko ntiyahatinda
Ibihe bya nyuma bya Miggy muri APR FC, ntabwo byabaye byiza
TP Mazembe yatsindiwe na Rayon kuri Sitade Amahoro 1-0 muri CECAFA ya 2019
Ubwo Djabel yari amaze gutsindira Rayon igitego mu mukino batsinzemo Gicumbi FC
Djabel yahise atura igitego uwari umukunzi we, waje kuvamo umugore we babana ubu
Uwo mukino, Djabel yawugiriyemo ikibazo gikomeye avanwa mu kibuga atumva
Muri Tour du Rwanda iheruka, Mugisha Moise yabaye uwa kabiri

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw