Nyuma yo gutangaza ko azamanika inkweto muri 2023 Ton kroos yisubiyeho

Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Toni Kroos yagaragaye yemeza ko azasinya amasezerano mashya muri Real Madrid.

Apr 20, 2023 - 21:01
Apr 20, 2023 - 21:43
 0
Nyuma yo gutangaza ko azamanika inkweto muri 2023 Ton kroos yisubiyeho
Ton kroos mu byishimo byinshi nyuma y'uruhare rukomeye yagize mu kubika igikombe cya 14 cya UEFA Champions League i Madrid
Nyuma yo gutangaza ko azamanika inkweto muri 2023 Ton kroos yisubiyeho

Toni Kroos yavuze ko atazajya mu kiruhuko cy'izabukuru ahubwo ko azasinyana amasezerano mashya muri Real Madrid - nubwo mbere ya 2023 byavugwaga ko azamanika inkweto - nyuma yaje kwemera ko 'ibintu byose biri mu nzira nziza' kugira ngo yongere incyingi yamwamba muri iyi kipe.

Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Toni Kroos yagaragaye yemeza ko azasinya amasezerano mashya muri Real Madrid.

Amasezerano ye yari kurangira na season ndetse kroon yabonaga ko 2023 izaba umwaka 'ukwiye' wo gusezera.

Icyakora, nyuma yaho Madrid itsinze Chelsea muri Champions League, Kroos yatangaje ko yiteguye gusinya amasezerano mashya yo kongera igihe cye i Bernabeu.Kroos yabwiye abanyamakuru ati: 'Ibintu byose biri mu nzira nziza, ariko kandi nubaha icyo iyi kipe ishaka,Hariho umubano mwiza hagati yange n'iyi kipe mu myaka yashize kandi iki kibazo kimaze kuganirwaho mu gihe gito nanage naje kwemera kuguma muri iyi kipe.'

Habayeho kumvikana kumpande zombi. Yakomeje avuge ko ikipe yari izi kuva mbere ko ntazakora ikintu cyitarimo ubwenge kubwo kuyikunda.Birashoboka cyane ko nzaguma muri Real Madrid . '

Kroos ari mubakinnyi benshi b'inararibonye amasezerano yabo azarangira muriyi mpeshyi, hamwe na Karim Benzema, Luka Modric na Nacho.Madrid irimo kwitegura ubuzima bushya nyuma yo kubura Modric na Kroos bazasinya amasezerano atari hejuru y'umwaka mugusimbuzwa hazifashishwa Federico Valverde, Eduardo Camavinga na Aurelien Tchouameni bageze muri iyi kipe batangira gukinishwa Nka basimbura.

Los Blancos nayo igaragara nkabahatanira gusinyisha umukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza Jude Bellingham ukinira Borussia Dortmund muriyi mpeshyi.

Kroos yatangaje mu 2021 ko ashobora kumanika inkweto muri uyu mwaka.Icyo gihe yagize ati: 'Nizera ko umwaka wa 2023 ukwiye [yavugaga ibyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru], nzaba mfite imyaka 33.

'Nzahitamo niba nzavugurura amasezerano , ibyo biracyari kuganirwaho, ariko nzi neza ko nzasezera muri Real Madrid.'

Kroos yongeye kubazwa kuri iki kibazo muri Gashyantare, ubwo yashimangiraga ko 'bitazatinda' kugira ngo afate umwanzuro w'ejo hazaza.

Yakomeje agira ati" Nkurikije intego zange, Yego, ndacyatekereza kubyo gukina shampiyona itaha, ndavuga kuvugana niyi kipe. Ubunararibonye bwanjye buranyemeza ko ari byiza kuganira kuri ibi bintu twiherereye, nihagira ikintu kijya kumugaragaro nzi neza ko isi yose izabimenya.

'Hariho ibintu byinshi birimo kandi ngomba kuvugisha ukuri kuri byo. Ntabwo bizatwara igihe kirekire, ariko ubungubu ntabwo nigeze mfata icyemezo, ariko turatuje kuko yaba club cyangwa njye ubwanjye ntazakora ibintu ntatekerejeho . Mu byukuri ndatuje. '

Kroos yinjiye muri Real Madrid avuye muri Bayern Munich mu 2014 kandi yishimiye byinshi i Bernabeu.

Muri kiriya gihe yatsindiye ibikombe bine bya Champions League, ibikombe bitatu bya LaLiga, ibikombe bitatu bya Espagne, ibikombe bitatu bya UEFA Super Cup ndetse na FIFA Club World Cup inshuro enye.

 

Bonheur ABAYO Sport Journaliste