Abantu bumiwe bumvise indirimbo zari kuba zigize alubumu "Timeless" ya Davido

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido uherutse gushyira hanze alubumu, yavuze ko yashyizeho indirimbo nke cyane ugereranyije n'izo yari yateganyije.

Apr 20, 2023 - 19:59
Apr 20, 2023 - 20:05
 0
Abantu bumiwe bumvise indirimbo zari kuba zigize alubumu "Timeless" ya Davido
Umunya- Nigeria Davido ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat, (photo; pulse.ng)

Umuhanzi w' Umunya-Nigeria David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yavuze ko umuzingo w' indirimbo cyangwa se alubumu "Timeless" aherutse gushyira hanze yari kuba ifite indirimbo zikubye hafi kane y'izo yashyizeho. Ni alubumu iriho indirimbo 17 kandi ngo hari hateganyijwe 62.

Igitangazamakuru Pulse.ng cyanditse ko uyu Davido w' imyaka 30, ku wa 31 Werurwe 2023 yafashe umwanzuro wo gushyira hanze alubumu yise "Timeless." Igizwe n'indirimbo 17 ni mu gihe we yahishuye ko yari gushyira hanze iyo alubumu igizwe n'indirimbo 62.

Davido wari umaze igihe kitari gito yicecekeye, adakoma ku mbuga nkoranyambaga, adashyira hanze n' indirimbo, yatunguranye avuga ko yashyize ku murongo indirimbo 62 kuri alubumu imwe.

Yagize ati;" Nagiye muri studio nkora indirimbo 62, tuza kuzigabanya ziba 20 ikindi gihe tuzigira 18 birangira tuzigize 17."

"Kuzigabanya ni ikintu kitari cyoroshye na gato, twafataga indirimbo uyu munsi ejo tukumva ni mbi ejo bundi tugafata indi. Mu by'ukuri, byari ibintu bitoroshye."

Abakoresha urubuga rwa Twitter bamaze kumva ibyo yabwiye itangazamakuru bahurije ko Davido ari umukozi, batangazwa n'uburyo akoramo! Hari abandi bavuze ko yashyizeho indirimbo nke, ngo nibura yari gushyiraho 25.

Iyo alubumu "Timeless" yakiriwe neza ku mbuga zicuruza umuziki aho yayoboye ndetse igikunzwe ku mbuga zicuruza umuziki; yarakunzwe muri Afrika, Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Davido akomeje gutegura ibitaramo biyamamaza mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n' Ubwongereza.

Davido uherutse gushyira hanze alubumu yise "Timeless," (photo; Pulse.ng)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.