Yemeje n'Igikomangoma! Taylor Swift yakoreye igitaramo cy'amateka mu Bwongereza (Amafoto)
Umuhanzikazi Taylor Swift yakoreye igitaramo mu Bwongereza muri Sitade ya Wembley, cyitabirwa n'abantu b'ingeri zose barimo Tom Cruise, Travis Kelce ndetse n'Igikomangoma cy'U Bwongereza, William.
Taylor Alison Swift uzwi nka Taylor Swift yakoreye amateka mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, ahakorera igitaramo cya kabiri ku wa 22 Kamena 2024 cyiri mu mujyo w'ibyo ari gukorera hirya no hino ku Isi yise 'Eras Tour.' Iki gitaramo cyitabiriwe n'ibihumbi by'abantu birimo n'Igikomangoma cy'U Bwongereza, William.
Nyuma y'ibindi bitaramo yise 'Eras Tour' yakoreye muri Amerika, Australia akagera no ku mugabane w'i Burayi muri Esipanye(Spain), Taylor Swift yakomeje guha abantu ibyishimo, abibahera muri Sitade y'i Londres mu Bwongereza izwi nka 'Wembley.' Ni imwe muri sitade zakira abantu benshi ku Isi dore ko yakira abantu ibihumbi 90 (90,000). Imibare igaragaza ko uyu mukobwa Taylor Swift yayujuje.
Mu bantu bitabiriye icyo gitaramo harimo n'Igikomangoma cy'Ubwami bw'U Bwongereza, William (Prince William). Prince William yagaraye mu gitaramo yizihiwe. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugaragagaza abyina zimwe mu ndirimbo za Taylor Swift.
Si ibyo gusa hari n'ifoto yagaragaye Taylor Swift ari kwifatana (selfie) na we ndetse ari kumwe n'abana be(Prince William): Prince George na Princess Charlotte. Hagaragaramo kandi umukunzi wa Taylor Swift, Travis Kelce. Iyo foto Taylor yayisangije abamukurukira ku rubuga rwa Instagram, aboneraho umwanya wo kwifuriza umunsi mwiza w'amavuko Igikomangoma William wujuje imyaka 42 ku wa 21 Kamena 2024.
Hari abantu bakurikiye icyo gitaramo bibereye hejuru y'igisenge cya Sitade ya Wembley
Uko amasaha y'igitaramo yajyendaga yicuma ni ko hajyenda hagaragara udushya. Hari abantu bagaragaye bakurikiye umuziki waririmbwaga na Taylor Swift bicaye hejuru y'igisenge cya Sitade ya Wembley.
Ibitaramo 'Eras Tour' Taylor Swift ari kuzengurukamo hirya no hino ku Isi, bifite iminsi umunani kuri Wembley: 21, 22,23 Kamena bizagaruke muri Kanama ku itariki ya 15,16,17,18,19 no kuri 20.
Taylor Swift w'imyaka 34 akomeje ibi bitaramo 'Eras Tour' aboneraho n'umwanya wo kwamamaza alubumu ye ya 11 aherutse gushyira hanze yise 'The Tortured Poets Department.'
Taylor Swift yifashe ifoto ari kumwe n'Igikomangoma cy'Ubwami bw'U Bwongereza, William, abana be ndetse n'umukunzi we
Tom Cruise ni umwe mu bitabiriye icyo gitaramo cyabereye mu Bwongereza
Hari abakurikiye igitaramo bibereye hejuru ya Wembley
