Amafoto: Mukunzi Yannick n’icyizere cyinshi, yakoranye imyitozo na bagenzi be
Nyuma y’umunsi umwe gusa ageze mu Rwanda, Mukunzi Yannick ukina mu kibuga hagati, yakoranye na bagenzi be imyitozo yaranzwe na morale nyinshi ikomeje kugaragara mu mwiherero w’Amavubi.
Ikipe y’igihugu Amavubi, ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Mozambique uteganyijwe gukinwa tariki ya 24 Werurwe 2021 i Kigali.
Bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda biyongereye kuri bagenzi babo, ni Mukunzi Yannick ukina mu gihugu cya Suede mu cyiciro cya gatatu mu kipe ya Sandvikens IF.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga, yakoranye imyitozo na bagenzi be bakomeje kugaragaza icyizere cyo kuzatsinda ikipe y’igihugu ya Mozambique mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cya Afurika.
Ni imyitozo Amavubi akora kabiri ku munsi, abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda, bakaba bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi, uwa nyuma akaba yabaye Kagere Meddie ukinira Simba SC.
Byiringiro Lague yitezweho kuzafasha Amavubi mu cyumweru gitaha