Rutahizamu w’umuholandi yitabaje Perezida w’u Bufaransa mu kibazo cye

Umuholandi ukina mu busatirizi mu ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Memphis Depay, yitabaje perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kugirango amufashe kwitabira umukino u Buholandi buzakina na Turikiya mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi.

Mar 22, 2021 - 12:18
Mar 22, 2021 - 12:56
 0
Rutahizamu w’umuholandi yitabaje Perezida w’u Bufaransa mu kibazo cye

Nyuma y’inama yahuje abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Bufaransa, bemeje ko batazarekura abakinnyi b’abanyamahanga (barenga umugabane w’u Burayi) bitabajwe n’ibihugu byabo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Gusa n’amakipe azakina n’ibihugu bitari mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi, nta bakinnyi bazayaha, nubwo byaba ari ibyo ku mugabane w’I Burayi.

Iki cyemezo cyagize ingaruka kuri Memphis Depay witabajwe n’u Buholandi mu mukino bafitanye na Turikiya itari muri uwo muryango.

Mu kwishakira umuti w’iki kibazo, Depay yasabye Leta y’u Bufaransa iyobowe na Emmanuel Macron kubafasha gukemura iki kibazo bakitabira ubutumire bw’ibihugu byabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Depay yasabye guverinoma y’u Bufaransa gukora irengayobora kuri we nk’uko byagenze ku ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa izakina na Kazakhstan itari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Yagize ati “Guverinoma y’u Bufaransa, mwanyemerera nkajya mu Ikipe y’Igihugu ku wa Mbere? Byaba binyuze mu mucyo, kuva mwarashyizeho irengayobora ku ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, kuko na yo izajya gukinira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi”.

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter, Depay yashyizemo n’izina rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba kumufasha akitabira ubutumire bw’igihugu cye.

Ibihugu byinshi byo muri Afurika bifite abakinnyi bakina mu Bufaransa, ntibyishimiye uyu mwanzuro kubera ko ushobora kubakoma mu nkokora ku musaruro bari biteze gukura muri iyi mikino izatanga itike ya CAN 2022.

Ubusanzwe Amakipe yabaga ategetswe kurekura abakinnyi bitabajwe n’ibihugu byabo, bakitabira imikino mpuzamahanga, ariko nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse bimwe mu bikorwa birimo n’iby’imyidagaduro, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatanze uburenganzira ku makipe bwo kwimana umukinnyi muri ibi bihe.

Ubutumwa bwa Depay yanyujije kuri Twitter

Depay yitabaje Perezida Macron ngo amufashe kwitabira ubutumire bw'igihugu cye

Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yashyiriweho irengayobora ribemerera kuzakina n'igihugu kitari mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw