Ecobank ikurikiranyeho Nzizera Aimable miliyoni 374
Nzizera Aimable yasabiwe gufungwa imyaka 7 n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw
Urukiko Rukuru rwaburanishije Urubanza rw'ubujurire bwatanzwe n'Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nzizera Aimable wananiwe kwishyura miliyoni 200 Frw za Ecobank Rwanda na miliyoni 120 Frw za Equity Bank.
Umushinjacyaha yavuze ko urwo rubanza rwo mu 2021 rushingiye ku nguzanyo yasabye muri ECOBANK Rwanda no mu 2018 na Equity Bank mu 2016.
Nzizera Aimable yasabye inguzanyo muri Ecobank Rwanda ya miliyoni 200 Frw kugirango akore isoko ryo gushyira ibikoresho mu isoko ry'akarere ka Muhanga.
Kugirango ahabwe inguzanyo yari gutanga ingwate y'inzu,kandi iyo nzu nayo yari yarayitijwe. Uwo mutungo ufite agaciro ka miliyoni 115Frw.
Yanatanze indi ngwate yatiye ifite agaciro ka miliyoni 124Frw. Icyo gihe yahawe inguzanyo ya miliyoni 200 Frw . Ku itariki 9 Nzeri 2016 yasabye indi nguzanyo ahagarariye sosiyete ye yatsindiraga amasoko yo kubaka ibikorwabitandukanye. Iyo nguzanyo yari miliyoni 120 Frw.
Yatanze indi ngwate yatiye ifite agaciro ka miliyoni 159 Frw.
Ayo mafaranga yahawe y'inguzanyo yananiwe kuyishyura, biba ngombwa ko hatezwa cyamunara. Muri uko guteza cyamunara, Ecobank Rwanda yasanze ibyo bibanza byashyizwemo amazu y'abandi ayatereka mu bibanza.
Umushinjacyaha yavuze ko ikibanza cyahabwaga agaciro karenze kugirango abone za nguzanyo yasabye.
Umushinjacyaha yavuze ko yemeye icyo cyaha cyo guhimba agaciro k'imitungo. Ndetse yafatanyije na Ngoga Alain wari umukozi muri banki.
Ku rundi ruhande ariko mu 2018 Nzizera Aimable yasabye inguzanyo muri Equity Bank ifite agaciro ka miliyoni 207 Frw. Yatanze ingwate y'imitingo itatu itandakanye. Izo UPI zitandukanye n'izo yatanze muri Ecobank Rwanda.
Icyakora uburyo byakozwemo (Mondus Operandi) birasa. Ariko ibikorwa byakozwe biratandukanye. Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwo mu 2021 rutandukanye n'urubanza rwo mu 2018.
Yavuze ko anenga imikirize y'urubanza rwaciwe n'Urukiko Rwisumbuye. Yibukije Urukiko Rukuru ko Umucamanza afite inshingano zo guca imanza zitandukanye ku muburanyi umwe wakoze ibyaha mu bihe bitandukanye. Umushinjacyaha yavuze ko Nzizera Aimable yaburanye yemera icyaha.
Kuri Ngoga ,Umushinjacyaha yavuze ko yari umukozi wa ECOBANK Rwanda. Mu by'ukuri yakoranye umunsi ku wundi na Ngoga Alain. Ngoga Alain ni nawe wajyaga gusura za ngwate. Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha yavuze ko Ngoga Alain ari we wari ushinzwe kwihutisha dosiye ya Nzizera Aimable.
Umushinjacyaha yavuze ko bashakaga umuntu wo hanze witwa Saido ari we wahimbaga inyandiko. Ngoga Alain yavuze ko atari ashinzwe gutanga inguzanyo. Icyakora ni we wari ushinzwe kureba ingwate akazemeza.
Nzizera Aimable yireguye
Yavuze ko mu 2010 yari afite amasoko manini yo kubaka ibikorwa bitandukanye. Byageze ubwo amasoko amurusha ububasha yiyambaza inguzanyo za Equity Bank na Ecobank Rwanda.
Yavuze ko mu 2018 yafunzwe yemera icyaha. Yavuze ko atahimbye agaciro ahubwo yongeraga agaciro k'ibibanza. Umushinjacyaha yamugiriye inama yo kwirega, noneho avuga ikibazo cya Ecobank Rwanda n'icya Equity Bank mu 2018 yabivuga byose bikaregerwa rimwe. Ku itariki 01 Kamena 2016 nibwo yireze ibibazo byose.
Icyo gihe yafunzwe iminsi 30 y'agateganyo muri gereza ya Mageragere. Iminsi 30 y'agateganyo yararangiye Ubushinjacyaha bumusabira kongererwa iminsi (prolongation ya detention) kugirango iperereza ryo muri Ecobank Rwanda naryo rirangire. Ya minsi 30 y'agateganyo yarayirangije noneho aregerwa Urukiko.
Nzizera Aimable yavuze ko yaburanye mu mizi,Urukiko rumugira umwere. Ngoga Alain yabwiye Urukiko ko atari ashinzwe gutanga inguzanyo ku buryo yabiryozwa.
Yabwiye Urukiko ko dosiye yakurikiranaga Ecobank Rwanda yari kuzanga cyangwa se igahitamo izo itambutsa. Yanahakanye ko atazi uwo witwa Saido akaba asaba kugirwa umwere.
Nzizera Aimable yasabye ko yagirwa umwere. Yibukije Urukiko kuzita ku byemezo bitandukanye byashyizwe muri dosiye. Uwunganira Nzizera Aimable yasabye ko igihano yahawe mbere ari cyo cyagumaho muri urwo rubanza.
Uhagarariye Ecobank Rwanda yavuze ko basaba indishyi zatewe n'igihombo cyatewe na Nzizera Aimable. Iyo banki isaba ko yakwishyurwa miliyoni 374 Frw bitewe n'umwenda sosiyete ya Nzizera Aimable yari yahawe.
Kugirango banki isibe ya myenda byatewe n'uko Ecobank Rwanda yasuye ya mitungo isanga za miliyoni 430 Frw ahubwo zifite agaciro ka miliyoni 70 Frw.
Banki rero iyo igiye gusiba wa mwenda, ifata amafaranga yari yarizagamiye yishyura wa mwenda. Ya mafaranga kuko abyara inyungu aho niho hava indishyi z'akababaro.
Nzizera Aimable yavuze ko Ecobank Rwanda yagurishije izo nzu mu cyamunara. Icyakora yemera ko habayeho imbogamizi ariko cyamunara yaratejwe imitungo iragurishwa. Ecobank Rwanda yabajijwe impamvu yaregeye indishyi mu Rubanza rw'inshinjabyaha mu gihe zakaragewe mu Rukiko rw'Ubucuruzi.
Uwunganira Ecobank Rwanda yavuze ko baruzanye muri urwo Rukiko mu rubanza rw'inshinjabyaha bitewe nuko igihombo cyatewe n'icyaha cyo kubeshya banki agaciro k'inguzanyo zatanzwe hashingiwe ku ngwate zahimbiwe agaciro katariko(inyandiko mpimbano).
Perezida wari uyoboye inteko iburanisha yavuze ko ari urubanza ruryoshye ndetse bazaruha abanyeshuri biga amategeko bakarwigiraho.
Abari mu cyumba bose barasetse avuga ko isi ariko iteye. Ati"Ni uruhurirane rw'ibyo byose". Hari aho yageze abaza niba abicaye inyuma bari gusobanukirwa n'urubanza, nabo bamusubiza ko bakurukiye.
Ni uko urubanza rwarangiye ariko ababurana, Ubushinjacyaha n'abunganizi bari mu bitwenge byinshi.
Urukiko rwavuze ko umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku itariki 03 Nzeri 2026 saa munani.
