Abanyamakuru batunguwe mu kiganiro kuri radio bibwa bareba
Inkuru yabaye kimomo ko hari imwe muri radio zo muri Kenya zatunguwe n'abajuru basanga abanyamakuru mu kiganiro babacucura bareba.

Ijoro ryo ku wa Kane, 11 Gicurasi 2023 ni ijoro ritazibagirana kuri bamwe mu banyamakuru ba radio Mwinjoyo iherereye mu majyaruguru y' uburengerazuba y'umurwa mukuru wa Nairobi, Kenya, kuko ni ryo joro abanyamakuru basanzwe mu kiganiro bahita bafatwa bugwate babiba barebera kandi bari mu kiganiro abatari bake babakurikiye.
Iyi yitwa radio Mwinjoyo yagabweho n'igitero cy'abajura binjiye muri studio, bagwa gitumo abanyamakuru barabasaka babatwara utwo bari bafite twose basigara nta kintu basigaranye mu byo bari bafite mu mifuka y'imyambaro yabo.
Igitangazamakuru "Citizen" cyanditse ko abo banyamakuru batunguwe barasakwa baribwa. Hagati aho, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane abo baba babibye.