Bagiye gusura ubwato bwa Titanike baherayo

Iyo usuye ibitangazamakuru nka News, Reuters na Sky bakwakiriza inkuru y'akababaro y'abantu batanu bafashe urugendo ku Cyumweru cyashize bagiye gusura ibisigazwa by'ubwato bwa Titanike bwarohamye mu myaka irenga 100 ishize, baburiyemo ubuzima bwabo.

Jun 23, 2023 - 06:52
Jun 23, 2023 - 07:13
 0
Bagiye gusura ubwato bwa Titanike baherayo
Abo bombi ako ari batanu ni bo bamenyekanye ko baburiye ubuzima bwabo mu mpanuka y'ubwato, (photo;Internet)

Mugitondo cyo ku wa Cyumweru, 18 Kamena, inkuru yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ihamya ko abantu batanu bamaze gufata urugendo bifashishije ubwato bwibira mu nyanja "OceanGate," bagiye kureba ibisigazwa by'ubwato bwa Titanike bwarohamye mu myaka irenga 100 ishize mu nyanja ya Atalantike. Bukaba bwarivuganye abarenga 1500 bwari butwaye nyuma yo gukora impanuka.

Aba bantu batanu ari bo umuherwe akaba n'umushakashatsi w'Umwongereza, Hamish Harding w'imyaka 58, Umunya-Pakistani Shahzada Dawood w'imyaka 48 n'umuhungu we, Suleman w'imyaka 19, Umufaransa uzobereye ibijyanye n'inyanja barimo kandi inzobere mu by'ubwato Paul Henri w'imyaka 77. 

OceanGate ni bwo bwato bwibira bwari bubatwaye, (photo;Internet)

Aba bose bafashe umwanzuro wo kujya muri ubwo  bwato bwibira buzwi nka OceanGate bagiye kureba ibisigazwa by'ubwato bwa Titanike mu nyanja ya Atalantike. Buri muntu muri bo yishyuye agera ku bihumbi $250,000 kugira ngo bamuhagurukane. Ni igiciro cyatangiye gukoreshwa n'ubwo bwato bwa OceanGate guhera muri 2021.

Baburiwe irengero, baza kubitahura ko bitabye Imana bitewe n'ibura ry'umwuka uhumekwa (oxygen), nyuma yo kumara iminsi irenga itatu babahiga.

Ku wa Mbere w'icyi cyumweru nibwo hatangiye kumvikana inkuru ko ubwato bwari bubatwaye bwagize ikibazo bushobora kuba bwatakaje ubushobozi bwo guha abo butwaye oxygen. Nyuma y'ibyo bwaje kuburirwa irengero.

Mugitondo cyo ku wa Gatanu, 23 Kamena, hamenyekanye inkuru ko bwabonetse ariko abo bwari butwaye bitabye Imana.

Abahanga mu bijyanye n'iby'inyanja bakomeje gukora ubushashatsi bwimbitse ngo hamenyekana ibyihishe inyuma y'iryo sanganya.

Ubwato bwa Titanike bwanakinweho filime yakunzwe n'abatari bake hirya no hino ku Isi, (photos; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.