Kuri Yago birasa nko kwisanga hagati nk’ururimi
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yongeye kwicara imbere y’indangurura majwi (Micro) n’isakazamashusho (Camera) yongera kuvuga akarengane yakorewe mu myaka 4.
N'igihe kitari gito gishize havugwa uruntu runtu hagati y'umuhanzi Yago Pon Dat ndetse n'abatari bake bafatanije umwuga ndetse bakaba bahurira mu ruganda rw'imyidagaduro.
Mu minsi yashize nibwo Yago yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X, ubwo yandikaga ubu butumwa yatangaje ko ahunze avuye mu Rwanda gusa avuga ko adahunze igihugu cyamubyaye ahubwo ahunze agatsiko kabashaka kumugirira nabi harimo no kuba bamuroga.
Ubwo yasohoraga ubu butumwa bwaherejwe n'amashusho yavugishije benshi agaragaza umunyamakuru Djihad ukorera ikinyamakuru cya Isibo.
Aya mashusho agaragaza uyu munyamakuru yikinisha, byose bigaturuka ku mubano urimo intambara hagati y'aba bombi dore ko na mbere yaho hari habanje gushyirwa hanze amashusho bivugwa ko agaragaza Yago anywa itabi nayo akaba ari amashusho yagarutsweho cyane n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Yongeye rero avuga ko kukarengane yagiye akorerwa karimo kumusuzugura, kumwangisha abantu, kumusebya ndetse no kumusenya ariko igikomeye akavuga ko hari agatsiko kashatse no kumuroga.
Nyuma yaho ashyiriye hanze aya mashusho byagarutsweho n'abatari bake yewe barimo n'abafite izina rikomeye hano mu Rwanda.
Benshi bagiye batabaza inzego zimwe na zimwe zibifite mu nshingano bavuga ko uyu munyamakuru ashobora kuba afite ikibazo kihariye akaba akwiriye kuganirizwa, abandi bati bibaye aribyo Yago yagarurwa mu gihugu agacungirwa umutekano ari imbere mu gihugu aho guhungira ahandi, bakomeza bavuga ko kandi bibaye aruko bimeze hakurikiranwa abo bashyirwa mu majwi nuyu munyamakuru.
Kuri ubu umuhanzi Yago ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda ari naho yavuze ko agiye umunsi yavuze ko ahunze u Rwanda akanasaba abaho kumwakira gusa hakaba hari andi makuru avuga ko yaba yerekeje muri Canada.
